Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu biga muri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ryo mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi buravuga ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi waje ari mwinshi.

Iyi nkongi yadutse mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025 aho inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu biga muri iri shuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Ku bw’amahirwe, iyi nkongi yadutse ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo, ku buryo nta munyeshuri n’umwe wahagiriye ikibazo, ngo ibe yamuhitanye cyangwa ngo ahakomerekere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bibazo by’amashanyarazi ibizwi nka ’court circuit’.

Yagize ati “Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ukaza ari mwinshi, ugatera iyo nkongi y’umuriro, ariko abatekinisiye barasuzuma neza, batugaragarize icyateye iyo nkongi mu buryo bwa nyabwo.”

Gusa ibikoresho byose byari muri iyi nyubako, byahiriyemo birakongonka, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, uvuga ko ibyangirikiyemo byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 47 Frw.

Ati “Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 Frw.”

Uyu Muyobozi ayizeza abanyeshuri biga muri iri shuri kimwe n’ababyeyi baharerera ko ubuyobozi buri gushaka uburyo abana bakomeza amasomo yabo badahungabanye, kuko hari gushaka ibikoresho by’ibanze baba bifashisha.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira amacumbi y’abanyeshuri, aho muri Mutarama umwaka ushize wa 2024, iry’ishuri rya TSS/EAV Rushashi ryo mu karere ka Gakenke na ryo ryafashwe n’inkongi mu masaha y’urukerera ubwo abana bari bakirwamye, ihitana umwana umwe.

Ibyari muri iyi nyubako byose byahiye birakongoka
Inyubako z’ihuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 10 =

Previous Post

M23 yagaragaje uko byifashe mu gace kari karazahajwe na FARDC ifatanyije na FDLR

Next Post

Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa

Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.