Abatuye mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batumva icyabuze ngo ubuyobozi burandure inzoga y’inkorano bise ‘Mudu’ (Mood) kuko ikomeje gutuma hagaragara urugomo rukorwa n’abayinyoye kuko ituma bata ubwenge, bagakora ibidakwiye.
Aba baturage bavuga ko iyi nzoga ikorwa mu bisigazwa by’uruganda rwa Bralirwa bisanzwe bigaburirwa amatungo arimo ingurube, iba ifite ubukana ku buryo uwayinyoye akora ibikorwa bigayitse birimo n’urugomo,
Nyiramahirwe Christine uyuye mu Kagari ka Busigara mu Murenge wa Cyanzarwe, yagize ati “Haba nk’abazinyoye zikabarusha gaze nyinshi ntibabashe kwikontrola.”
Aba baturage bavuga ko batahwemye gusaba inzego ko zahagurukira iyi nzoga zikayica, ariko zisa n’izabyirengagije, ku buryo bibaza icyabuze kikabayobera.
Ntirenganya Jean bosco ati “Ni yo nzoga iteye imbagaraga kuko iri gutera ubuharike kubera kubatera ubushyuhe kandi nta muntu wanyoye urwagwa usara nk’uko mudu ibasaza.”
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze muri uyu Murenge wa Cyanzarwe ahagana saa sita z’amanywa, yiboneye bamwe mu baturage basinze kuri ayo manywa y’ihangu.
Bamwe mu bahoze banywa iyi nzoga, bavuga ko uwayinyoye aba atagifite ubwenge, bagasaba ko hakoreshwa imbaraga mu kuyica burundu.
Icyingeneye Augustin ati “Yateguriwe amatungo. None se abantu n’amatungo, njye n’ubuhamya ndi kuguha nanjye nari umukunzi wayo, byageze aho nkubitwa njya mu bitaro ndi nk’umurambo. Ibaze itungo rirayinywa rikaryama nyiraryo akagira ngo ryapfuye ariko umuntu yayinywa agasara.”
Nubwo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, bivugwa ko gucuruza no kunywa mudu byashyizwe muri kirazira, hari abaturage bakigaragaza ko iyi nzoga ikinyobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko atari azi ikibazo cy’iyi nzoga y’inkorano, ariko ko ubuyobozi bugiye kuyihagurukira bukayirwanya.
Ati “Iyo nzoga ya mudu njye ntabwo nari nyizi ariko turashyiraho uburyo bwo kubikurikirana kugira ngo icike burundu.”
Ni mu gihe abafite ubumenyi mu by’ubuzima bwa muntu bagaragaza ko kunywa inzoga nk’izo z’inkorano bishobora gutera ingaruka zikomeye zo kwangirika k’umubiri w’uwazinyoye kubera uburyo ikinyabutabire cya methanol gishobora kwivangamo ngo kikangiza ubwonko.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10