Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Mu Murenge umwe nyuma yuko Umuyobozi uburiwe irengero noneho habuze umuturage

radiotv10by radiotv10
10/06/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Mu Murenge umwe nyuma yuko Umuyobozi uburiwe irengero noneho habuze umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Nyefurwe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, amaze iminsi itatu batazi aho aherereye mu gihe muri uyu Murege hari n’Umuyobozi w’Umudugudu umaze icyumweru kirenga na we yarabuze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, RADIOTV10 yanditse inkuru y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu witwa Mutezimana Jean Baptiste, wabuze mu cyumweru gishize, none abo mu muryango we bakaba barashakishije barahebye bakanabimenyesha inzego zinyuranye zirimo RIB.

Undi muturage witwa Niyigena Cyiza Hamza wo muri uyu Murenge wa Nyakiriba mu Kagari ka Nyefurwe mu Muduguru wa Muhira, na we bamaze iminsi itatu batazi aho aherereye.

Abo mu muryango wa Niyigena Cyiza Hamza wabwiye RADIOTV10 ko yavuye mu rugo agiye mu kazi ke k’ubucuruzi, bagategereza ko ahindura agataha, baraheba.

Umuryango w’uyu mugabo umaze imyaka ibiri ashinze urugo akaba afite n’umwana umwe, uvuga ko bamuhamagaye kuri telefone ariko nticemo, bakajya kubaza ku kazi ke, bakababwira ko icyo gihe bamuheruka atigeze ahakandagira.

Umuhire Elizabeth, umugore wa Hamza, avuga ko umugabo we atari asanzwe arenza saa mbiri ataragera mu rugo, ariko ko yatunguwe no kuba uwo munsi ataratashye ndetse ntanamumenyeshe.

Ati “Nahise mpamagara mu rugo iwabo nti ‘ese yaba yageze aho’ barambwira ngo ntawuhari, mpamagara no mu rugo mbabwira ko twamubuse, turaryama bucyeye mu gitondo mpita njya gutanga ikirego.

Uyu muryango uvuga ko ntaho utashakirije haba muri za kasho kugeza nubwo bagiye gushakishiriza mu buruhukiro bw’ibitaroko, uvuga ko Niyigena nta muntu yagiranaga na we ikibazo ku buryo wenda bakeka ko haba hari uwaramugiriye nabi akaba yamushimuta cyangwa akamwica.

Undi wo mu muryango w’uyu mugabo, yagize ati “Turahangayitse ntituzi niba ari muzima, ku masitasiyo yose ya Polisi ntawuhari, aho bajyana inzererezi ntawuhari ahantu hose twashatse ntawuhari.”

Niyigena umaze iminsi itatu yarabuze

Abo mu muryango wa Niyigena bavuga ko aho ari ashobora kuba atakiri muzima “kuko abaye ari muzima yakora ibishoboka byose natwe akatumara impungenge cyangwa niba ari na muzima, ahantu ari ashobora kuba ari mu bibazo bikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugiye gukurikirana niba umuryango w’uyu mugabo koko wariyambaje inzego ubundi bagakorana n’inzego z’iperereza mu kumushakisha.

Yagize ati “Tugiye kumenya niba koko yaranabajije, kuko hari igihe yaba ataranabajije, twebwe tugiye kubaza abamukurikiranira, bitavuze ko twebwe tugomba kumufasha gukurikirana.”

Muri aka Karere ka Rubavu ntihari hakunze kumvikana inkuru z’abantu baburirwa irengero mu buryo nk’ubu, mu gihe muri iki cyumweru humvikanye babiri barimo uyu Niyigena Cyiza Hamza ndetse n’uriya Muyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande, Mutezimana Jean Baptiste.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twelve =

Previous Post

Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

Next Post

Umunyapolitiki w’Umunye-Congo wavugwagaho gushimutwa n’u Rwanda yashyikirijwe Igihugu cye

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki w’Umunye-Congo wavugwagaho gushimutwa n’u Rwanda yashyikirijwe Igihugu cye

Umunyapolitiki w'Umunye-Congo wavugwagaho gushimutwa n’u Rwanda yashyikirijwe Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.