Umugabo w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Nyefurwe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, amaze iminsi itatu batazi aho aherereye mu gihe muri uyu Murege hari n’Umuyobozi w’Umudugudu umaze icyumweru kirenga na we yarabuze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, RADIOTV10 yanditse inkuru y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu witwa Mutezimana Jean Baptiste, wabuze mu cyumweru gishize, none abo mu muryango we bakaba barashakishije barahebye bakanabimenyesha inzego zinyuranye zirimo RIB.
Undi muturage witwa Niyigena Cyiza Hamza wo muri uyu Murenge wa Nyakiriba mu Kagari ka Nyefurwe mu Muduguru wa Muhira, na we bamaze iminsi itatu batazi aho aherereye.
Abo mu muryango wa Niyigena Cyiza Hamza wabwiye RADIOTV10 ko yavuye mu rugo agiye mu kazi ke k’ubucuruzi, bagategereza ko ahindura agataha, baraheba.
Umuryango w’uyu mugabo umaze imyaka ibiri ashinze urugo akaba afite n’umwana umwe, uvuga ko bamuhamagaye kuri telefone ariko nticemo, bakajya kubaza ku kazi ke, bakababwira ko icyo gihe bamuheruka atigeze ahakandagira.
Umuhire Elizabeth, umugore wa Hamza, avuga ko umugabo we atari asanzwe arenza saa mbiri ataragera mu rugo, ariko ko yatunguwe no kuba uwo munsi ataratashye ndetse ntanamumenyeshe.
Ati “Nahise mpamagara mu rugo iwabo nti ‘ese yaba yageze aho’ barambwira ngo ntawuhari, mpamagara no mu rugo mbabwira ko twamubuse, turaryama bucyeye mu gitondo mpita njya gutanga ikirego.
Uyu muryango uvuga ko ntaho utashakirije haba muri za kasho kugeza nubwo bagiye gushakishiriza mu buruhukiro bw’ibitaroko, uvuga ko Niyigena nta muntu yagiranaga na we ikibazo ku buryo wenda bakeka ko haba hari uwaramugiriye nabi akaba yamushimuta cyangwa akamwica.
Undi wo mu muryango w’uyu mugabo, yagize ati “Turahangayitse ntituzi niba ari muzima, ku masitasiyo yose ya Polisi ntawuhari, aho bajyana inzererezi ntawuhari ahantu hose twashatse ntawuhari.”
Abo mu muryango wa Niyigena bavuga ko aho ari ashobora kuba atakiri muzima “kuko abaye ari muzima yakora ibishoboka byose natwe akatumara impungenge cyangwa niba ari na muzima, ahantu ari ashobora kuba ari mu bibazo bikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugiye gukurikirana niba umuryango w’uyu mugabo koko wariyambaje inzego ubundi bagakorana n’inzego z’iperereza mu kumushakisha.
Yagize ati “Tugiye kumenya niba koko yaranabajije, kuko hari igihe yaba ataranabajije, twebwe tugiye kubaza abamukurikiranira, bitavuze ko twebwe tugomba kumufasha gukurikirana.”
Muri aka Karere ka Rubavu ntihari hakunze kumvikana inkuru z’abantu baburirwa irengero mu buryo nk’ubu, mu gihe muri iki cyumweru humvikanye babiri barimo uyu Niyigena Cyiza Hamza ndetse n’uriya Muyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande, Mutezimana Jean Baptiste.
RADIOTV10