Abakora akazi ko gutwara imizigo bazwi nk’Abakarani bakorera mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batumva impamvu bacibwa 500 Frw yo kuzabafasha mu kubashyingura mu gihe uyu musanzu wakagombye kuba ari uwo kubagoboka bakiriho.
Uyu musanzu w’icyumweru w’amafaranga 500 Frw bacibwa na Koperative yabo, washyizweho nyuma yuko hari bamwe mu bakarani bapfaga bikagorana kubashyingura kuko babaga badasize ubushobozi bwo kugura n’isanduku.
Bamwe muri aba bakarani bavuga ko bahagaritse gutanga uyu musanzu kuko batumva igisobanuro cyawo kuko aya mafaranga bakatwa yakagombye kubafasha bakiriho.
Umwe ati “Nari maze gutanga ibuhumbi bitatu (3 000 Frw) bigeze aho ndabyihorera kuko nabonye ari ibintu bicanze. Amafaranga utakwizigamira ngo akugoboke ngo uzayabona wapfuye, ntabwo ayo mafaranga njye nayatanga yaba apfuye ubusa, none se ibintu bitagufasha uri muzima byagufasha wapfuye?”
bamwe muri aba bakarani, bo babona iyi misanzu ikwiye kuko hari bagenzi babo bagiye bitaba Imana ariko kubashyingura bikagorana kuko yaba bo n’imiryango yabo babaga batishoboye, ntibabone n’amafaranga yo kugura isanduku.
Umwe ati “Umuntu iyo yapfuye bamufasha kugura isanduku. Arakwiye kuko tubona imikorere y’abantu harimo bamwe baba barazambye noneho twajya kubashyingura bikaturushya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko imisanzu nk’iyi idakenewe ahubwo ko abanyamuryango bajya bashishikarizwa kwizigama muri EjoHeza kuko icyo babasabira iriya misanzu ari nacyo cyashyiriweho iki kigega.
RADIOTV10