Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo wishe akase amajosi umukobwa yari yarateye inda ndetse n’umwana babyaranye nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.
Urukiko rwisumbuye rwasomye umwanzuro warwo mu cyumweru gishize tariki 31 Ukuboza 2021 aho rwahamije icyaha cyo kwica ku bushake Niyonshuti Gaston yakoze mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu buregamo uyu Niyonshuti Gaston wakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.
Ubushinjacyaha burega uyu mugabo kuba mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021 yarishe umukobwa yari yarateye inda n’umwana bari barabyaranye abakase amajosi akoresheje icyuma.
Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa witwa Kuradusenge Joseline yari yarateye inda bakabyarana umwana w’umukobwa, akabona ko atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko atanashaka ko umugore we babana barashyingiranywe byemewe n’amategeko amenya ko yabyaranye n’undi mugore.
Niyonshuti akoresheje uburiganya yashutse Kuradusenge Joseline ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye, ni bwo yashatse inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo.
Tariki 19 Ugushyingo 2021 nibwo yamwishe hamwe n’umwana babyaranye abakase ijosi, abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda na DRC.
RADIOTV10