Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

radiotv10by radiotv10
07/01/2022
in MU RWANDA
0
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugore wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana akekwaho gukora yaka amafaranga abaturage ababwira ko yayatumwe n’umukuru wa Polisi mu Karere ngo azafungure abantu babo.

Uyu mugore witwa Mukundente yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuze ko hari abantu babaka amafaranga bavuga ko bayatumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere kugira ngo abantu babo bafunzwe bazafungurwe.

Hari hashize igihe havugwa iki kibazo aho uyu muturage yafashwe amajwi avugira kuri telephone yaka ibihumbi 50 Frw kugira ngo umuntu witwa Rwasamirera Aloys wari mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) arekurwe.

Ibi byatumye inzego zitangira gushakisha uyu Mukundente aza gutabwa muri yombi kuri uyu wa 04 Mutarama 2022 akurikinyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yagize ati “Inzego z’ubutabera ziramukurikirana kubera icyo cyaha, aho yiyitiriye umurimo abeshya ko afunguza abantu nta bushobozi afite. Abo Bapolisi avuga ntaho bahuriye kuko ntibanamuvizi.”

Uyu mugore ukurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itanu no gucibwa ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − three =

Previous Post

Rubavu: Umugabo wishe umukobwa yateye inda n’umwana babyaranye abakase amajosi yakatiwe burundu

Next Post

Amarembo arafunguye- U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger bakomeje guteza impaka

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amarembo arafunguye- U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger bakomeje guteza impaka

Amarembo arafunguye- U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger bakomeje guteza impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.