Bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ikiraro bacagaho bajya mu ngo zabo cyasenywe kugira ngo cyubakwe neza, ariko amezi abaye ane batazi irengero rya rwiyemezamirimo wacyubakaga.
Ni ikiraro kiri ku muhanda ujya mu ngo z’abaturage bava mu Kagari ka Ryabizige bajya mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe no gukomeza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.
Bayavuge Liberatha ufite ubutaka bwarunzweho amabuye azifashishwa mu kubaka iki kiraro, agaruka ku mbogamizi afite kubera idindira ryo kucyubaka, ati “Rwiyemezamirimo yasutse amabuye n’umucanga mu nsina zanjye numva ko ntacyo bitwaye kuko bazabikuramo vuba, none amezi banza agiye kugera kuri ane cyangwa atanu ku buryo nabuze uko nahinga udushyimbo nahingagamo.”
Ni mu gihe kandi abaturiye iki kiraro na bo bagaragaza ko kimaze amezi arenga ane gisenywe ngo cyubakwe ariko bakaba baraherutse bacukura bakazana umucanga n’amabuye gusa.
Mukeshimana Jean bosco ati “Haje ba rwiyemezamirimo bavanaho ibiti twanyuragaho ngo bagiye kucyubaka ariko bamaze kugicukura gutya ntibongera kugikora.”
Abaturage bagaragaza ko uku gutinda gukora iki kiraro bigenda bibagiraho ingaruka bityo bagasaba ko kugikora byakwihutishwa.
Turikumwenimana Zakayo ati “Iyo nambutsaga imyaka y’abaturage nkayigeza haruya ku muhanda nabaga mfite ayanjye (amafaranga) none byarahagaze inzara ni yose.”
Uzayisenga Bosco ati “Twe tumeze nk’abafunzwe kuko abafite moto ni ukuzibitsa mu gasozi kuko tubura aho tuzinyuza, ikindi kuba kirangaye ni imbogamizi ku bana bacu kuko hari nk’umwana wanjye wiga muri garidiyene (nursery school) aherutse kugwamo, ni Imana yakinze akaboko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko habayeho ikibazo cy’abatekenisiye bazi ikoranabuhanga riri gukoreshwa mu kubaka ibiraro muri iyi minsi, gusa akavuga ko byamaze gufata umurongo, nubwo atagaragaza igihe iki kiraro kizubakirwa.
Ati “Uyu ni umushinga utangiye vuba kandi ukoresha technology itandukanye n’izo twakoreshaga mbere, kubaka ibiraro bikoresheje amabuye ni technology ihendutse kandi ibiraro bikaba bikomeye ariko byasabye ko tujya dukura abakozi i Musanze kuko bo badutanze kubyubaka ariko ubu twamaze kubimenya ku buryo bitaba impamvu yo gukererwa.”
Umushinga wo kubaka iki kiraro uhuriyeho ibiraro bibiri bigomba kubakwa ku muferege umwe uri mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10