Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: WASAC yabubakiye ibigega bategereza ko izana n’amazi none imyaka 3 irihiritse

radiotv10by radiotv10
15/09/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: WASAC yabubakiye ibigega bategereza ko izana n’amazi none imyaka 3 irihiritse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu isantere ya Buhuru iherereye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bategereje ko bagezwaho amazi meza none imyaka ikaba ibaye itatu ibigega bubakiwe na WASAC bimeze nk’umutako kuva byakubakwa ngo amazi yaje iminsi ibiri gusa.

Aba baturage bavuga ko imibereho yo kubaho nta mazi meza, yakomeje kubazonga ariko ko ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyazaga kikubaka ibigega ndetse kikazana n’amazi, bakekaga ko bagiye guhozwa amarira ariko si ko byagenze.

Dusabimana Vincent wacungaga ivomero rusange ryari ryubatswe icyo gihe, yagize ati “Bakimara gukora iyi miyoboro, amazi yaje iminsi ibiri gusa.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko babaye nk’abanopfeshwa amazi, bavuga ko kuba badafite mazi meza, bibagiraho ingaruka.

Umwe ati “Amazi ni ikibazo, ntushobora kubona ayo kunywa, guteka ni ay’imvura ubwo urumva iyo imvura yabuze ni ikibazo.”

Uyu muturage usanzwe afite ubucuruzi bukenera amazi mu buryo buhoraho, avuga ko kuba batayafite ari umutwaro ubaremereye.

Ati “Nkatwe dufite ibikorwa remezo nk’utubari amaresitora, kuba nta mazi, byonyine ni ikibazo.”

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu, Gilbert Murindabigwi avuga ko iki kibazo giterwa no kuba bamwe mu baturage bo muri aka gace, basanzwe ari abafatabuguzi b’ikigo kigenga cya AQua Virunga bityo ko bitapfa kuborohera kuzana amazi mu gihe hari undi mushoramari utanga serivisi nk’iyabo.

Ati “Urumva AQua Virunga ifite aho igeza amazi n’aho itabasha kuyageza. Urumva rero ntiwajya guha amazi mu gice gikoramo ikigo kigenga utararangiza gukemura ibyawe.”

Avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere hari gukorwa inyigo kugira ngo WASAC abe ari iyo iza gutanga amazi muri iki gice kugira ngo iki kibazo cyo kubura amazi kirangire burundu.

Amazi ngo yaje iminsi ibiri gusa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − seven =

Previous Post

Kisangani: Basabye ko akayabo ka Miliyoni Uganda yishyuye DRC kabageraho byihuse

Next Post

Sinakora Politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu akomeje gutemba- Vital Kamerhe

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sinakora Politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu akomeje gutemba- Vital Kamerhe

Sinakora Politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu akomeje gutemba- Vital Kamerhe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.