Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ruhago y’Isi mu marira: Ibiri kuvugwa nyuma y’urupfu rwa kizigenza muri ‘Football’

radiotv10by radiotv10
30/12/2022
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ruhago y’Isi mu marira: Ibiri kuvugwa nyuma y’urupfu rwa kizigenza muri ‘Football’
Share on FacebookShare on Twitter

Amazina ye yose ni Edson Arantes do Nascimento, ariko benshi bamuzi nka Pelé ari na we kugeza ubu ufatwa nk’umwami muri ruhago y’Isi, akaba ubu atakiri mu mwuka w’abazima nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022. Benshi yaba abo muri ruhago ndetse n’abanyapolitiki bakomeje kugira icyo bamuvugaho.

Iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu Munya-Brazil Pelé, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Benshi mu bakunzi ba ruhago ndetse n’abafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, bahise batangira kunyuza ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyamba, bwo kwifuriza uyu munyabigwi iruhuko ridashira.

Umunya-Argentine Lionel Messi kugeza ubu wicaye ku ntebe y’icyubahiro muri ruhago y’Isi, ari mu bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bugaragaza akababaro k’itabarUka rya Pelé.

Yifashishije ifoto bari kumwe, Lionel Messi, yagize ati “Ruhukira mu mahoro Pelé.”

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo na we uri mu bayoboye football y’Isi muri iki gihe, na we yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Pelé.

Yihanganishije Abanya-Brazil bose byumwihariko umuryango wa nyakwigendera, ati “Urabeho by’iteka Umwami Pelé, sinabona uko nsobanura akababaro k’abo mu isi ya ruhago muri uyu mwanya.”

Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko Pelé yabereye intangarugero benshi, ati “Uri ikitegererezo cy’ahahise, uyu munsi ndetse n’iteka ryose.”

Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Júnior, na we yagaragaje agahinda yatewe n’uyu wamubanjirije akanahesha ishema Igihugu cyabo.

Neymar unambara nimero 10 yanambarwaga na nyakwigendera Pele, yavuze ko yishimira kuba yambara nimero ye mu Ikipe yamubanjirijemo.

Ati “Pele yahinduye umupira w’amaguru, ubuhanzi ndetse n’imyidagaduro. Yahaye ijambo abakene, abirabura ndetse agaragaza Brazil ku ruhando rw’Isi.”

Neymar yavuze ko kuba kugeza ubu iyo havuzwe Brazil benshi bahita bumva Umupira w’amaguru, bishinze imizi kuri Pele. Ati “Umupira w’amaguru na Brazil byagize ijambo kubera Umwami [Pele].”

Umunyapolitiki ukomeye ku Isi, Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, na we ari mu bababajwe n’urupfu rwa Pele.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe, Obama yagize ati “Pelé ni uwa mbere wabayeho mu gukina umukino mwiza, akaba uw’igitangaza wabayeho mu mupira w’amaguru ku Isi, yumvaga imbaraga za siporo mu guhuriza hamwe abantu. Twifatanyije n’umuryango we ndetse n’abandi bose bamukundaga.”

Uyu munyabigwi muri ruhago y’Isi witabye Imana ku myaka 82 y’amavuko, afite uduhigo tutaragirwa n’undi wese muri uyu mukino kuko yakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi inshuro enye, kandi muri zo agitwara eshatu zose.

Lionel Messi yamusabiye kuruhukira mu mahoro
Cristioano na we yababajwe n’urupfu rwa Pele
Umwuzukuru we Neymar ati “waduhesheje ishema
Obama avuga ko ntawamuhiga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Inkuru ibabaje: Umukecuru wakundaga bihebuje Perezida Kagame yitabye Imana

Next Post

IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi
MU RWANDA

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

11/04/2026
Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.