Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Bashengurwa no kuba imyaka 28 ishize Abarundi bishe Abatutsi batarabiryozwa

radiotv10by radiotv10
26/04/2022
in MU RWANDA
0
Ruhango: Bashengurwa no kuba imyaka 28 ishize Abarundi bishe Abatutsi batarabiryozwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Ntongwe mu Karere ka Ruhango, abaharokokeye bongeye kugaruka ku bugome bw’Abarundi bahabaga bishe Abatutsi urw’agashinyaguro ariko bakaba batarabiryozwa.

Muri iki gikorwa cyabere ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022, abarokokeye muri aka gace bongeye kugaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo.

Bavuze ko mu 1992 hari Abarundi bari barahungiye muri aka gace, bakaza no kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho bafatanyaga n’Interahamwe mu kwica Abatutsi.

Evode Munyarangabo waharokokeye yavuze ko Abarundi bari barahungiye muri aka gace baje bakitwara nk’interahamwe.

Ati “Abarundi baje hano mu 1992, ni ubwa mbere ubundi umunyamahanga aza akagutegekera iwanyu.”

mu rwego rwo guhabwa ubutabera, Abarundi bagize uruhare muri Jenoside muri ibi bice, bakurikiranwa.

Yagize ati “Buri munsi uko twibutse hano duhora tugaruka ku kibazo cy’Abarundi batwiciye abantu…abakuru barabivuga buri munsi ukuntu Abarundi baje bagatangira gushyiraho za bariyeri na mbere ya Jenoside.”

Perezida w’Umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide na we yavuze ko iki kibazo gihora kigarukwaho kandi ko kugira ngo abarokokeye muri ibi bice bumve ko babonye ubutabera, ari ko Abarundi babiciye ababo babihanirwa.

Yagize ati “Namwe wenda muraza kuturema agatima, mutubwire muti ‘turapanga ibi, tubigeze aha’ iki kibazo cy’Abarundi gihora kivugwa iteka rwose muduhumurize mutubwire aho kigeze.”

Nkuranga Egide avuga u Burundi n’u Rwanda byagaragaje ubushake bwa politiki mu gukora mu nzego, byari bikwiye no gukorana mu gutuma Abarundi bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bashakishwa bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko icyaha cya Jenoside kidasaza bityo ko uwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose akwiye gushakishwa akabihanirwa.

Yagize ati “Turabizeza ko nk’Igihugu tuzakomeza kugira ngo abagize uruhare mu guhekura u Rwanda aho baba bari hose bakurikiranwe kugeza igihe ubutabera bwigaragaje.”

Abarokokeye mu Mayaga bavuga kandi ko hari abandi babahekuye batarabibazwa nk’uwahoze ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Rutabo witwa Nsabimana Jacques wari wariswe Pilato wari warateye intebe hafi y’icyobo yari yaracukuje aha i Rutabo cyajugunywemo Abatutsi barenga ibihumbi 60.

Urwibutso rwa Ruhango ruri i Kinazi, rushyinguyemo rushyinguyemo imibiri 63 150 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, hakaba hashyinguwe indi mibiri 65 yabonetse muri uyu mwaka.

Hashyinguwe indi mibiri 65

Minisitiri Gatabazi yizeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bagezwe imbere y’ubutabera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − three =

Previous Post

Umutwe urwanya u Burundi wateye ishoti ibyemezo bya EAC usaba Ndayishimiye kudatukana

Next Post

Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,…-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,…-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid

Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,...-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.