Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Hatahuwe ibisasu byari bitabye hafi y’urugo

radiotv10by radiotv10
08/09/2022
in MU RWANDA
0
Ruhango: Hatahuwe ibisasu byari bitabye hafi y’urugo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, habonetse ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade bitabye mu butaka, bituma abaturiye aho byabonetse bagira igishyika.

Ibi bisasu byabonywe n’umuturage ubwo yariho acukura inzira y’amazi hafi y’urugo rwe, ahita abimenyesha inzego z’ibanze.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 avuga ko nyuma yuko ibi bisasu bibonetse, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwihutiye gushyira ibimenyetso aho byabonetse kugira ngo hatagira uhagera bikaba byamuturikana.

Ubuyobozi bw’ibanze kandi bwihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zize kubitegura.

Ibi bisasu byabonetse ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 ubwo umuturage witwa Mukarwego Suzane yariho acukura umuferege, yakubita isuka akabibona.

Bikekwa ko ari ibyo mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi byaba byarahasizwe n’abasirikare n’Interahamwe bakoze Jenoside mu 1994.

Biteganyijwe ko itsinda ry’Abasirikare rijya gutegura ibi bisasu, rigera muri aka gace byabonetsemo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022.

Muhire Frollibert uyobora Umurenge wa Mwendo, yemeje amakuru y’ibi bisasu wavuze ko inzego zikibimenya zihutiye kuhashyira ibimenyetso ndetse n’uburinzi kugira ngo hatagira abaturage bahagera bikaba byabagiraho ingaruka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Nyamagabe: Babiri bishe umugabo bamuziza kutabaha urwagwa bakatiwe

Next Post

Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta

Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.