Kuva ibyiciro by’ubudehe byashyirwaho mu Rwanda mu mwaka wa 2001, hari bamwe bagiye bagaragaza ko batanyurwa n’ibyiciro bashyirwamo ndetse bamwe muri abo bikaba byaragiye binabagiraho ingaruka zitandukanye.
Urugero ni Niyogisubizo Clement wo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango wagize amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza mu mwaka wa 2017 ariko kuko iwabo bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bituma abura amahirwe, nyamara abo bize bimwe yanarushije amanota bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bajya kwiga ibidatandukanye n’ibyo na we yari yasabye kwiga kandi bahabwa inguzanyo, mu gihe we yasabwaga kwirihirira. Clement yatekerereje umuyamakuru wa RadioTv10 ibyamubayeho.
Yagize ati” Nkora ikizami gisoza amashuri yisumbuye nari nagize Aggregates 58 (ibipimo by’amanota bikoreshwa mu mashuri mu Rwanda), icyo gihe nanditse nsaba inguzanyo ngo mbashe kwiga Kaminuza ntibafanta, icyiciro cy’ubudehe cyabigizemo uruhhare kuko hari abo nzi twize bimwe bagize amanota ari munsi yayo nagize bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bemerewe kujya kwiga bakanahabwa inguzanyo. Rwose hari abo nzi bafashe bafite 45 na 50.’’
Niyogisubizo avuga ko ibyagenderwagaho bindi yari abyujuje kuko ibyifuzwaga icyo gihe byabaga birimo ko uhisemo ibyo yiga biri ku isoko bimuha amahirwe yo gutoranywa ariko akavuga ko abo bize bimwe banasabye kwiga bimwe kandi mu bigo bimwe yewe yanarushije amanota ariko bari mu cyiciro cyiza kuruta icyo yari arimo batoranyijwe, naho we agasigara.
Ubusanzwe minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko, ibyiciro by’ubudehe ari ubutyo bugaragaza ishusho y’imibereho y’abaturage n’uko barutana mu bukungu. Ubwo byatangizwaga mu mwaka wa 2001 byari bitandatu bigizwe n’amazina arimo abatindi n’abatindi nyakujya, ibitarashimishije ababishyirwamo bikaza kuvugururwa muri 2015 bikagirwa bine ndetse bikarangwa n’imibare aho kuba amazina yanenzwe kuba asesereza.
Kuwa 16 Kanama 2020 inama y’abaminisitiri yemeje ivugururwa rishya ry’ibyiciro by’ubudehe aho byakuwe mu mibare bigashyirwa mu nyuguti.
Inkuru ya: Inkuru ya: Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10Rwanda