Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in MU RWANDA
0
Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu Rwugene rw’Amashuri (GS) Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, hari abanyeshuri 72 barwariye rimwe indwara y’ibicurane, ubuyobozi bw’Akarere burahumuriza, bukavuga ko ari indwara isanzwe atari icyorezo nk’uko hari abari babiketse.

Uburwayi bw’aba banyeshuri bwabafashe mu gihe cy’iminsi ibiri, bwatumye bagana Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, aho umunyamakuru wahageze yasanze baje kwivuza.

Nubwo aba banyeshuri bavuga ko ikibarembeje ari ibicurane, bavuga ko bafashwe baribwa umutwe no gucika intege, gusa ni ibimenyetso bisanzwe bigaragazwa n’uwarwaye ibicurane bisanzwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, giherutse gutangaza ko ibicurane biriho atari icyorezo nk’uko bamwe babikeka ndetse ko atari COVID yagarutse, ahubwo ko ari ibisanzwe biterwa n’uko ikirere kimeze muri iki gihe.

Aba banyeshuri bo muri GS Indangaburezi, bavuga ko ubuyobozi bw’Ishuri bwemereye buri wese wafashwe kujya kwivuza kugira ngo hatagira uremba.

Umwe yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ati “Habanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko akurikije ibimenyetso by’aba banyeshuri barwaye, ari ibicurane bisanzwe, atari icyorezo nk;uko hari ababikeka.

Yagize ati “Bafite ibimenyetso bya Grippe [ibicurane] byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, ntakindi kibazo kidasanzwe.”

Uyu muyobozi avuga ko muri iri shuri higa abanyeshuri 1 500, bityo ko kuba harwaye abanyeshuri 70 bitafatwa nk’ibasanzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Next Post

Bavuze urujijo bafite nyuma y’uko Gitifu ahamijwe kunyereza Miliyoni 5Frw bakusanyije

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bavuze urujijo bafite nyuma y’uko Gitifu ahamijwe kunyereza Miliyoni 5Frw bakusanyije

Bavuze urujijo bafite nyuma y’uko Gitifu ahamijwe kunyereza Miliyoni 5Frw bakusanyije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.