Sosiyete icuruza serivisi z’Itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda, ku bufatanye n’umushinga Living Water International-Rwanda, bagiye guha imiryango 500 yo mu Karere ka Ruhango amazi asukuye yo kunywa azajya aboneka hifashishijwe imashini ebyiri zifite agaciro ka Miliyoni 12 Frw.
Ni igikorwa cyashimangiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe ubwo MTN yasinyanaga amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’uyu mushinga Living Water International-Rwanda.
Ku ikubitiro imiryango 50 yo mu Karere ka Ruhango igiye guhabwa amazi aho biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangira guhera tariki 30 Kamena 2022.
George Kagabo, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda, nyuma y’umuhango wo gusinya aya masezaro, yavuze ubusanzwe abaturage ari umuryango w’iyi sosiyete ya MTN, bikaba ari “iby’agaciro ko tugira uruhare mu iterambere ryabo rirambye.”
Yavuze ko iki gikorwa cyo gusakaza amazi asukuye kiri mu bisanzwe bikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, bakaba bizeye ko iki gikorwa kizagira uruhare mu guhindura ubuzima bwiza bw’abaturage bajyaga bagorwa no kubona amazi meza yo kunywa.
Yanavuze kandi ko ubu buryo buzifashisha imashini zizajya zikura amazi asukuye mu butaka, rizanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Ku bw’ibyo turashimira Living Water Rwanda ku bwo gukorana natwe mu guhindurira imibereho umuryango mugari muri Ruhango.”
MTN-Rwanda imaze iminsi inatangije ubukangurambaga bwiswe “Biva MoMo tima” bunakomeje gutuma abakiliya b’iyi sosiyete bagerwaho n’ibikorwa by’urukundo kandi banagira amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye.
#####