Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA
0
Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Karere ka Ruhango, yariwe n’ikiryabarezi ubwo yavaga kugurisha avoka ubundi amafaranga yose akayajyana muri iyi mikino y’amahirwe bituma atera akaduruvayo mu nzu ikorerwamo ubu bucuruzi ameragura ibirahure.

Umwe mu baganiriye na Television BTN, yavuze ko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru uyu mubyeyi yabyukiye mu kazi asanzwe akora ko gucuruza imbuto z’avoka avuyeyo anyura ku kiryabarezi kugira ngo arebe niba amafaranga yabonye yakwikuba.

Gusa ngo uko yabitekerezaga si ko byagenze kuko amafaranga yose yari yacuruje yayariwe n’ikiryabarezi.

Ati “Yari afite 1 800 Frw agishyiramo kirashira.Yari afite Telefoni irimo memory Card ayigwatiriza ibihumbi bitatu kandi uko twabibonaga yagura 8000 Frw.”

Abari ahabereye ibi bikora, bavuga ko uyu mugore amaze kuribwa yahise atangira guteza akavuyo muri iyi nzu yari yakiniyemo ikiryabarezi ubundi afata amabuye atangira kumenagura ibirahure by’inzu avuga amagmabo agira ati “umugabo wanjye aranyica wee.” Arira asakuza cyane.

Gusa Polisi ikorera muri aka gace yahise ihagoboka iramufata ihita imujyana kuko yari yataye umutwe cyane bigaragara ko yashoboraga guteza umutekano mucye.

Umukozi wari kiri iki kiryabarezi, yavuze ko uyu mugore waje mu gitondo saa mibiri, yabanje kurya 15 000 Frw akaryoherwa agakomeza gukina ariko bikaza kumuhindukana.

Ati “Yaje mu gitondo saa mbili afite ibasi irimo avoka ashyiramo 100 araribwa ahita ansaba ko muguriza amafaranga akayanyishyura amaze gucuruza. Ayo namugurije icyuma cyayariye ahita ajya gucuruza avoka. Arangije gucuruza yagarutse yanga kunyishyura ahubwo ayo yacuruje na yo arayakina arashira.”

Uyu mugore kandi ngo yagurishije n’amatungo magufi kugira ngo ayajyane muri iyi mikino y’amahirwe yose aramushirana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 1 =

Previous Post

Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

Next Post

Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.