Umugore wo mu Karere ka Ruhango, yariwe n’ikiryabarezi ubwo yavaga kugurisha avoka ubundi amafaranga yose akayajyana muri iyi mikino y’amahirwe bituma atera akaduruvayo mu nzu ikorerwamo ubu bucuruzi ameragura ibirahure.
Umwe mu baganiriye na Television BTN, yavuze ko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru uyu mubyeyi yabyukiye mu kazi asanzwe akora ko gucuruza imbuto z’avoka avuyeyo anyura ku kiryabarezi kugira ngo arebe niba amafaranga yabonye yakwikuba.
Gusa ngo uko yabitekerezaga si ko byagenze kuko amafaranga yose yari yacuruje yayariwe n’ikiryabarezi.
Ati “Yari afite 1 800 Frw agishyiramo kirashira.Yari afite Telefoni irimo memory Card ayigwatiriza ibihumbi bitatu kandi uko twabibonaga yagura 8000 Frw.”
Abari ahabereye ibi bikora, bavuga ko uyu mugore amaze kuribwa yahise atangira guteza akavuyo muri iyi nzu yari yakiniyemo ikiryabarezi ubundi afata amabuye atangira kumenagura ibirahure by’inzu avuga amagmabo agira ati “umugabo wanjye aranyica wee.” Arira asakuza cyane.
Gusa Polisi ikorera muri aka gace yahise ihagoboka iramufata ihita imujyana kuko yari yataye umutwe cyane bigaragara ko yashoboraga guteza umutekano mucye.
Umukozi wari kiri iki kiryabarezi, yavuze ko uyu mugore waje mu gitondo saa mibiri, yabanje kurya 15 000 Frw akaryoherwa agakomeza gukina ariko bikaza kumuhindukana.
Ati “Yaje mu gitondo saa mbili afite ibasi irimo avoka ashyiramo 100 araribwa ahita ansaba ko muguriza amafaranga akayanyishyura amaze gucuruza. Ayo namugurije icyuma cyayariye ahita ajya gucuruza avoka. Arangije gucuruza yagarutse yanga kunyishyura ahubwo ayo yacuruje na yo arayakina arashira.”
Uyu mugore kandi ngo yagurishije n’amatungo magufi kugira ngo ayajyane muri iyi mikino y’amahirwe yose aramushirana.
RADIOTV10