Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ wajuririye igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, arangije umwaka wa 2021 ataburanye ubu bujurire bwe aho bwari buteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu ariko urubanza rukaba rwasubitswe rwimurirwa umwaka utaha.

Jado Castar yakatiwe imyaka 2 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Izindi Nkuru

Aanzwe ari Visi Perezisa wa kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Jado Castar akaba yarahise ajurira iki gihano yahawe, akaba yaragombaga gutangira kuburana mu bujurire tariki ya 6 Ukuboza ariko uru rubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko umucamanza atabonetse.

Ubu bujurire bwari bwimuriwe uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2021 ariko nabwo ntirwabaye bitewe n’uko abacamanza bagomba kuruburanisha bari mu mahugurwa, rukaba rwimuriwe tariki ya 28 Mutarama 2022.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru