Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in Uncategorized
0
Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ wajuririye igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, arangije umwaka wa 2021 ataburanye ubu bujurire bwe aho bwari buteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu ariko urubanza rukaba rwasubitswe rwimurirwa umwaka utaha.

Jado Castar yakatiwe imyaka 2 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Aanzwe ari Visi Perezisa wa kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Jado Castar akaba yarahise ajurira iki gihano yahawe, akaba yaragombaga gutangira kuburana mu bujurire tariki ya 6 Ukuboza ariko uru rubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko umucamanza atabonetse.

Ubu bujurire bwari bwimuriwe uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2021 ariko nabwo ntirwabaye bitewe n’uko abacamanza bagomba kuruburanisha bari mu mahugurwa, rukaba rwimuriwe tariki ya 28 Mutarama 2022.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 18 =

Previous Post

Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo

Next Post

Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

Related Posts

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

by radiotv10
10/02/2026
0

Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

IZIHERUKA

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
MU RWANDA

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.