Umuturage uvuga ko yambuwe amafaranga akabakaba miliyoni 2 Frw n’umushoramari nyiri uruganda ‘Imena Coffee’ ruherereye mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi unavugwaho kuba akomeye atinywa n’abayobozi ngo kuko anagendana imbunda, arasaba kwishyurwa, mu gihe uyu munyemari we avuga ko nta mwenda amufitiye.
Umuturage witwa Ukwiye Marius avuga ko muri Gicurasi umwaka ushize yagemuriye toni ebyiri za kawa uru ruganda, mu bihe bitandukanye, bakamuha udupapuro duto tugaragaza ingano y’ikawa bakiriye.
Uyu muturage avuga ko aho atangiriye kwishyuza, nyiri uru ruganda yamubwiye ko amafaranga yayahaye uwari ushinzwe gucunga uru ruganda (manager) akayarya bityo ko ari we agomba kwishyuza.
Marius agira ati “Bagombaga kumpa 1 958 400 Frw. Nyiri uruganda yambwiye ko amafaranga yayahaye manager arayarya ambwira ko ari we ngomba kwishyuza.”
Bivugwa ko uyu Uzabakiriho Felix nyiri uruganda yagiranye ibibazo n’uwari manager we ngo wamuteje igihombo ndetse akanatabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa n’Ubushinjacyaha.
Uzabakiriho Felix uvugwaho kwambura uyu muturage we, avuga ko nta musaruro we winjiye mu ruganda rwe ndetse ko amajeto yitwa ko afite nta gaciro we ayaha.
Ati “Ntacyo twamwambuye, umusaruro we ntawo nzi. Njyewe umusaruro nemera ni uri ku mafishi. Ifishi ye ntayo mbona nta n’ihari. Nta nyandiko n’imwe dufite ye ibigaragaza. Jeto n’ifishi biratandukanye, jeto ni agapapuro.”
Ni mu gihe abaturage basanzwe bagemura ikawa kuri uru ruganda bavuga ko n’ubusanzwe na bo bahabwa utwo dupapuro bita Jeto.
Ngirinshuti Clement ati “Kariya ka Jeto ni ko konyine nta fishi aba yakwandikiye. Ni ko gusa batanga kandi iyo ugize ibyago ukagatakaza ntacyo wishyuza.”
Ku ya 31 Mutarama uyu mwaka ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busubiza uyu muturage bwasabye ubw’Umurenge wa Gikundamvura gukemura iki kibazo mu minsi 15 ariko uyu muturage avuga ko ntacyakozwe ku mpamvu bamwe bavuga ko uwishyuzwa yaba atinywa n’abayobozi.
Marius agira ati “Umuyobozi wese ngezeho numva atinya uriya mugabo. Ngo ni uko yabaye umusirikari.”
Clement na we ati “None se umuntu witwaza imbunda ku ipokezo (ku rukenyerero) wabuzwa n’iki kumutinya. Pisitori arayigendana, none se ko batubwira ko ari umujepe.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo yakimenye agasaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura kugikurikirana agira n’icyo avuga ku kuba uyu mushoramari yaba atinywa n’abayobozi.
Agira ati “Twohereje yo abagikurikirana barimo umuyobozi w’umurenge ngo ahamagare impande zombi ndetse uwo muturage bamusabye kuzana aho bagiye bandika umusaruro yabahaye kugira ngo nihaba ho kubyumvikana ho tumusabe kumwishyura, nahoze mbaza bambwira ko hari ibyo bamutumye atarazana. Aramutse abizanye tukabona ko bifite ukuri twamwishyuriza. Nta muntu utinyitse ku buryo yatinywa n’inzego zose ngo agere aho yambura abaturage kubera icyo ari cyo.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura buvuga ko butegereje amasezerano uyu muturage yagiranye n’uruganda ngo bubone kumwishyuriza ndetse na we akavuga ko nta fishi uyu muturage afite igaragaza ko yaruhaye ikawa mu gihe we avuga ko ubusanzwe ibyo byose ntabijya bikorwa uretse amajeto gusa.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10