Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ikipe ya Inter Miami ikinamo rurangiranwa Lionel Messi, yavuze ko umwe mu bana be ari umufana we ukomeye, avuga ko ashobora kuba ari ku rwego nk’urwa Pele.
Ni mu birori byo kwakirwa kw’iyi kipe ya Inter Miami muri White House byabaye kuri uyu wa Kane mu rwego rwo kwizihiza igikombe cya MLS Cup iherutse kwegukana ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe. Kapiteni Lionel Messi yahaye impano Perezida Donald Trump.
Messi yinjiye ari kumwe na Trump na Jorge Mas, nyiri iyi kipe ya Inter Miami, ubundi aha Perezida umupira w’amaguru, ndetse na jersey y’iyi kipe n’isaha byatanzwe na Mas n’umutoza mukuru Javier Mascherano.
Byari ku nshuro ya mbere Messi yinjiye muri White House, nyuma yo kujya muri iyi kipe muri Nyakanga 2023, aho aje akurikira mugenzi we Cristiano Ronaldo na we wakiriwemo mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.
Trump yagize ati “Turi guha icyubahiro abantu bafite impano nyazo.” Yabivugaga ahagararaye na Messi na Mas n’abandi bakinnyi ba Miami bari inyuma yabo. Ati “Ni amahirwe akomeye kuko nta muperezida wa America wigeze agira amahirwe yo kuvuga nk’ibi mbere: Murakaza neza muri White House, Lionel Messi.”
Mu buryo bwo gushyenga, Trump yagize ati “Umwana wanjye yari yambwuye ati ‘Papa, uzi uza kuba ari hano uyu munsi?’ Ndavuga nti ‘ashi mfite ibintu byinshi ndi gukurikirana’, arambwira ati ‘ni Messi’.”
Yakomeje agira ati “Ni umufana wawe ukomeye. Atekereza ko uri umuntu ukomeye cyane. Kandi ndatekereza ko mwahuye mu bihe byashize. Rero ni umufana ukomeye w’umupira w’amaguru, ariko ni umufana wawe ukomeye cyane. Ndetse n’umugabo witwa Ronaldo. Cristiano ni igihangange cyane. Na we uri rurangiranwa.”
Trump yashimiye Messi kuba yarageze muri iyi kipe ari bwo begukanye kiriya gikombe. Miami yatwaye igikombe cya MLS cya 2025 ku ya 06 Ukuboza, itsinze Vancouver Whitecaps ibitego 3-1 i Fort Lauderdale, ndetse Messi atorwa nk’umukinnyi ukomeye muri shampiyona mu mwaka wa kabiri wikurikiranya.
Trump ati “Leo, waraje utwara igikombe, kandi ibyo ni ibintu bigoye cyane gukora, bidasanzwe cyane kandi mu by’ukuri, hari igitutu kinini washyirwagaho kurusha mbere, ariko warabirenze utwara igikombe.”
Trump yavuze ko mu bakinnyi b’ibirangirire azi ari Umunya-Brazil Pele yabonye ubwo yakiniriga New York Cosmos, maze arahindukira areba Messi ati “Ushobora kuba uri umuhanga kurusha Pele.” Ahita areba mu bari aho, arababaza ati “Ni nde muhanga kurusha undi?” Ubundi baraseka.



RADIOTV10








