Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA
1
Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Steve Harvey unatanga ibiganiro kuri Televiziyo bikundwa na benshi, wagendereye u Rwanda inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku kwezi, avuga ko akurikije uko yasanze u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’amateka banyuzemo, bafite byinshi bakwigisha Isi.

Mu kwezi gushize, Steve Harvey yari yasuye u Rwanda, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro, ndetse anasura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, aho yanasobanuriwe amateka y’u Rwanda yatumye rusenyuka, ndetse n’uburyo rwiyubatse no kongera kubanisha Abanyarwanda ubu bunze ubumwe.

Kuva mu cyumweru gishize kandi, Steve Harvey ari mu Rwanda, aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka FIA birimo n’itangwa ry’ibihembo.

Mu kiganiro Steve Harvey yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yavuze ko uko yasanze u Rwanda n’Abanyarwanda bameze, ari isomo rikomeye rikwiye gufatirwaho icyitegererezo n’Isi yose.

Yagize ati “Kuba mwarashoboye kwikura mu byabaye, ni gihamya cy’abo muri bo uyu munsi, bishimangira ubuyobozi bwiza mufite. Mbabwije ukuri murihariye cyane, ku buryo abandi bakwiye kujya baza bakabigiraho, kugira ngo bamenye igisobanuro cyo kubabarirana n’urukundo.”

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, avuga ko akurikije uko yasanze u Rwanda rumeze, nta muntu utakwifuza kurushoramo imari, ndetse ko na we ari yo ntego.

Ati “Hari byinshi twifuza gukora hano mu Rwanda. Ni Igihugu cyihariye, numva ko twahakorera ibikorwa by’ishoramari kandi ni na byo turi gukora hamwe n’itsinda ryanjye turi kumwe, turi gushaka uburyo twabyaza umusaruro ayo mahirwe ari mu ishoramari rya hano.”

Uyu mushoramari, avuga ko ibi bazabikora mu rwego rwo gushyigikira iterambere rishimishije u Rwanda rurimo, no gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona imirimo.

Steve Harvey mu kwezi gushize yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kuri iki Cyumweru yasuye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru

RADIOTV10

Comments 1

  1. RWAMUZA Bruce says:
    11 months ago

    mwazanfashije Koko mukampa stage

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 16 =

Previous Post

Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho

Next Post

Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y’urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y’urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri

Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y'urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.