Umunyarwenya Steve Harvey unatanga ibiganiro kuri Televiziyo bikundwa na benshi, wagendereye u Rwanda inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku kwezi, avuga ko akurikije uko yasanze u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’amateka banyuzemo, bafite byinshi bakwigisha Isi.
Mu kwezi gushize, Steve Harvey yari yasuye u Rwanda, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro, ndetse anasura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, aho yanasobanuriwe amateka y’u Rwanda yatumye rusenyuka, ndetse n’uburyo rwiyubatse no kongera kubanisha Abanyarwanda ubu bunze ubumwe.
Kuva mu cyumweru gishize kandi, Steve Harvey ari mu Rwanda, aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka FIA birimo n’itangwa ry’ibihembo.
Mu kiganiro Steve Harvey yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yavuze ko uko yasanze u Rwanda n’Abanyarwanda bameze, ari isomo rikomeye rikwiye gufatirwaho icyitegererezo n’Isi yose.
Yagize ati “Kuba mwarashoboye kwikura mu byabaye, ni gihamya cy’abo muri bo uyu munsi, bishimangira ubuyobozi bwiza mufite. Mbabwije ukuri murihariye cyane, ku buryo abandi bakwiye kujya baza bakabigiraho, kugira ngo bamenye igisobanuro cyo kubabarirana n’urukundo.”
Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, avuga ko akurikije uko yasanze u Rwanda rumeze, nta muntu utakwifuza kurushoramo imari, ndetse ko na we ari yo ntego.
Ati “Hari byinshi twifuza gukora hano mu Rwanda. Ni Igihugu cyihariye, numva ko twahakorera ibikorwa by’ishoramari kandi ni na byo turi gukora hamwe n’itsinda ryanjye turi kumwe, turi gushaka uburyo twabyaza umusaruro ayo mahirwe ari mu ishoramari rya hano.”
Uyu mushoramari, avuga ko ibi bazabikora mu rwego rwo gushyigikira iterambere rishimishije u Rwanda rurimo, no gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona imirimo.
RADIOTV10