Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga yakirangarira bagafata terefone bakiruka, nyuma yo kurara asaba imana kumugarurira terefone ye yahuye n’abasore babiri yemeza ko ari bo bamwibye ndeste bafatanwa ikindi kizingo gisa n’icyo bamwibishije.
Byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 saa tanu z’amanywa, ubwo Hagenimana Jean wari mu gahinda ko kwibwa terefone yahawe na reta nk’umujyanama w’ubuhinzi yahuraga n’abo basore babiri akabamenya ndeste agafata umwe abaturage bagahita babamufasha.
Hagenima avuga ko ku ya 18 Ugushyingo yahuriye n’aba basore ahitwa ku Cyapa ho mu mujyi wa Rusizi bakamutega agapfunyika karimo amakoma hejuru barengejeho inote imwe ku buryo umuntu yagira ngo ni amafaranga, mu gihe ari kuyatora bagaruka bavuga ko bataye ibihumbi 900 bafata terefone ye basa n’abadashaka ko agenda batabanje kuyabarana ngo barebe ko yuzuye bagahita biruka.
Ati “ Ndebye nsanga atari amafaranga ni amakoma, sinabijugunye ahubwo ni byo natahanye mu kimbo cya terefone yanjye,, naraye mbipfumbase mvuga ngo mana terefone yanjye ndayifashe sinshaka ko igenda”.
Umugore we Mukahirwa Anne Marie avuga ko yabonye umugabo atahanye amakoma ayita terefone ye akabanza kugira ngo yafashwe n’indwara yo mu mutwe ndeste ko yaraye asenga ngo imana igarure terefone ye none ikaba yumvise amasengesho .
Ati “Ikintu yazanye ni igipfunyika cy’makoma mabisi, araza arampereza ngo dore terefone ye ni iyo nyobera ukuntu asaze, Yaraye apfumbase icyo gipfunyika cy’amakoma akabyuka agasenga ati terefone yanjye mana, none dore aramufashe”.
Umwe muri aba basore wanje kwitakana Hagenimana avuga ko taho amuzi ariko nyuma akaza kumvikana asaba ubwumvikane ngo amuhe ibihumbi 50 birangire, yabwiye Radio&Tv10 ko yemeraga gutanga ayo mafaranga mu buryo bwo kwanga ko abaturage bamugirira nabi n’igipfunyika cy’andi makoma bafatanwe avuga ko ari undi musore ukibahaye.
Ati “Ni ukumbeshyera ntaho nahuriye nawe. ariko kubera ko anshinja ko namutwaye terefone ye, aho kugira ngo mfire mu maso y’abantu njyewe nayimwishyura nkabona amahoro. Ibi badufatanye ni umusore wari ubuduhaye hari hepfo witwa Olivier”.
Haje kugera abandi baturage batatu bemeza ko nabo batekewe umutwe n’aba basore mu buryo butandukanye, umwe muri bo avuga ko bibye umugore we ibihumbi 50 bakoresheje umukino w’ikarita bita Soniya.
Baguma Jean agira ati “ Bakinaga ibintu by’impapuro bakavuga ngo utora akariho ifoto ya Soniya niwe uraba uriye, we ngo akabona bari gukina ari ko barya amafaranga, nawe ajyamo baramurya , hari n’undi mugore bariye ibihumbi 100 ndeste n’umwajenti nawe bamurya ibihumbi 50 kandi uyu narahamubonye”.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux agira inama urubyiruko kudashaka gukira runyuze mu nzira zitari zo ndeste agashimira abaturage bagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’aba.
Agira ati “Turakangurira abantu kudashaka gukira vuba banyuze iy’ubusamo. Abenshi usanga ari urubyiruko nyamara bakabaye bakoresha amaboko bakiteza imbere, turashimira abaturage bagize uruhare mu gufatwa kwabo.”
Nyuma y’uko inzego z’umutekano zihageze, aba basore uko ari babiri bahise bafatwa bajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Kamembe kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha bukore iperereza ku byaha by’ubujura bushingiye ku butekamutwe bakekwaho.





Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10









