Abaturiye uruganda Brith General Co Ltd rutunganyiriza umuceri mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ikibazo cy’urusaku rw’imashini zarwo zirara zikora ijoro ryose cyari cyahagaze, cyongeye kubaho, bagasaba ko hafatwa ingamba zirambye.
Aba baturage bo mu Kagari ka Nyange, ni abatuye hafi y’uru ruganda rutunganya umuceri, bavuga ko kubera ibikorwa byarwo byo gutonora umuceri birara bikorwa.
Nyiranturege Immacule yagize ati “Barara bakora nijoro bakageza mu gitondo saa kumi n’ebyiri, ubwo rero iyo imashini ihinze nijoro wumva igitanda kiri gutigita.”
Uwitwa Patricie na we yagize ati “Twe duturanye na rwo ruratubangamira cyane, barara batonora bakageza mu gitondo bigatuma tudasinzira.”
Aba baturage kandi bavuga ko imashini z’uru ruganda, zitumura ivumbi rikabasanga mu ngo zabo bigatuma bamwe bavuga ko bishobora kubatera indwara z’ubuhumekero.
Umucungamutungo w’uru ruganda Brith General Co Ltd, Josephine Umwangange yemera ko iki kibazo gihari, ariko ko giterwa n’isoko ryinshi bafite ribasaba gukora no mu masaha y’ijoro.
Yagize ati “Kubera ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabaye mu Gihugu hose uretse na hano mu Bugarama, hari ikompanyi yaje kuwugura hanyuma iduha akazi ko kuwutonora ikajya iwugemurira abanyeshuri, rero hakaba ubwo komande yabo dusanga kuyitunganya ku manywa bitashoboka tugakora na nijoro.”
Avuga kandi ko ikibazo cy’ivumbi ritumukira mu ngo z’abaturage, giterwa no kuba inyubako yagenewe kurifata yari yasakambuwe n’ibiza bigasaba ko hacamo igihe ngo haboneke abahanga bo kongera kuyisakara ariko ko ubu imirimo yo kuyisakara yarangiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko bitemewe ko inganda zirara zikora mu gihe zidafite uburyo bwo gufata urusaku ngo ntirugere mu baturage
Ati “Kurara bakora byo ntabwo byemewe, ntekereza ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge wa Bugarama tugiye kugenzura amasaha yo gukora kwa ziriya nganda. Niba badashobora gukora ku manywa gusa bashyireho uburyo bwo kugenzura urusaku.”
Si ubwa mbere mu Bugarama humvikanye abataka kubera urusaku n’ivumbi biterwa n’inganda zitonora umuceri, kuko no mu minsi yashize hari abandi bo mu Kagari ka Pera nabo bavugaga ko hari urundi rubabuza gusinzira.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10