Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kubogamira ku ruganda ruvugwaho kurenganya umuturage

radiotv10by radiotv10
09/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kubogamira ku ruganda ruvugwaho kurenganya umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murya mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, basanga mugenzi wabo yaratereranywe n’ubuyobozi nyuma yo kumara imyaka itanu asiragira ku kibazo afitanye n’uruganda rwa GASMETH.

Uyu muturage ashinja uru ruganda rutunga nyiramugengeri kumena imyanda y’ibisigazwa bivanze n’ivumbi mu isambu ye, nyamara rwaraguze ubutaka bwo kurimenamo.

Karemera Trojan avuga ko ubwo uruganda rwateguraga guha ingurane abaturage ngo barubise, we yaje kuvanwamo ariko agatungurwa no kuba nyuma rwaratangiye kumena imyanda mu kwe, yakwitabaza ubuyobozi bugaterera agati mu ryinyo.

Ati “Abandi twari duturanye bose barabishyuye, njye bamvanamo, baranzenguruka bansiga hagati, njya ku muyobozi w’Umurenge ambwira ko bimurenze njya ku Karere, nandikiye Akarere inshuro eshatu nta gisubizo.”

Yakomeje agira ati “ariko urebe ukuntu bikunda, bareka aho baguze imyanda bakayizana mu kwanjye akaba ari ho bamena. Ahabo bakahahinga bagasarura ariko imyanda bakajya kuyegeka mu kwanjye”.

Abaturage bavuga ko bibabaje kubona uruganda ruhinga isambu yarwo rwaguriye kumenwamo imyanda yarwo ahubwo rukarenga rukamena iyo myanda mu isambu y’umuturage, kandi ngo iyo myanda yangiza ubutaka kuko aho imenwe hatongera kugira ikihamera.

Bakinamurwango Jean Marie Vianney ati “Bafite hegitari zishobora kuba zigera muri eshatu, ni ho bakabaye bashyira imyanda aho kuyishyira aho bayimena mu isambu y’umuturage.”

Yaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ndetse n’ubw’uruganda rwa Gazmet (Gishoma peat to power plant) nta n’umwe wabonetse ubwo iyi nkuru yatunganywaga ko asubize kuri iki kibazo, mu gihe umunyamakuru yabagerageje kubavugisha.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Danny Nanone wagarukanye umwihariko muri muzika ahishuye icyo benshi batari bamuziho

Next Post

Shaddyboo yongeye kuzamura impaka kubera inama yagishije abantu

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shaddyboo yongeye kuzamura impaka kubera inama yagishije abantu

Shaddyboo yongeye kuzamura impaka kubera inama yagishije abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.