Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murya mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, basanga mugenzi wabo yaratereranywe n’ubuyobozi nyuma yo kumara imyaka itanu asiragira ku kibazo afitanye n’uruganda rwa GASMETH.
Uyu muturage ashinja uru ruganda rutunga nyiramugengeri kumena imyanda y’ibisigazwa bivanze n’ivumbi mu isambu ye, nyamara rwaraguze ubutaka bwo kurimenamo.
Karemera Trojan avuga ko ubwo uruganda rwateguraga guha ingurane abaturage ngo barubise, we yaje kuvanwamo ariko agatungurwa no kuba nyuma rwaratangiye kumena imyanda mu kwe, yakwitabaza ubuyobozi bugaterera agati mu ryinyo.
Ati “Abandi twari duturanye bose barabishyuye, njye bamvanamo, baranzenguruka bansiga hagati, njya ku muyobozi w’Umurenge ambwira ko bimurenze njya ku Karere, nandikiye Akarere inshuro eshatu nta gisubizo.”
Yakomeje agira ati “ariko urebe ukuntu bikunda, bareka aho baguze imyanda bakayizana mu kwanjye akaba ari ho bamena. Ahabo bakahahinga bagasarura ariko imyanda bakajya kuyegeka mu kwanjye”.
Abaturage bavuga ko bibabaje kubona uruganda ruhinga isambu yarwo rwaguriye kumenwamo imyanda yarwo ahubwo rukarenga rukamena iyo myanda mu isambu y’umuturage, kandi ngo iyo myanda yangiza ubutaka kuko aho imenwe hatongera kugira ikihamera.
Bakinamurwango Jean Marie Vianney ati “Bafite hegitari zishobora kuba zigera muri eshatu, ni ho bakabaye bashyira imyanda aho kuyishyira aho bayimena mu isambu y’umuturage.”
Yaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ndetse n’ubw’uruganda rwa Gazmet (Gishoma peat to power plant) nta n’umwe wabonetse ubwo iyi nkuru yatunganywaga ko asubize kuri iki kibazo, mu gihe umunyamakuru yabagerageje kubavugisha.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10