Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza by’ikorwa ry’umuhanda wabarazaga nzira n’ahatinyitse

radiotv10by radiotv10
06/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza by’ikorwa ry’umuhanda wabarazaga nzira n’ahatinyitse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batangiye kubona inyungu z’ikorwa ry’umuhanda uva Pindura ugera mu isantere ya Matyazo, wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe mbere utarakorwa, hari abiganyiraga gukora ingendo kuko bashoboraga kurara mu nzira no mu ishyamba rya Nyungwe.

Umuhanda Pindura -Bweyeye waje nyuma y’uko kugera mu Bweyeye cyari ikibazo kubera umuhanda wari warangiritse cyane, bigatuma hari n’abarara mu ishyamba kubera imodoka zabaga zahezemo.

Mukashema Mariette ati “Abantu bararaga muri Nyungwe kubera ugushaya kw’imodoka, ni ibintu utari guteganya ngo ndagiye ubu nzagaruka igihe iki n’iki, kuko ndabyibuka hari igihe twamaraga nk’iminsi itatu muri Nyungwe dusunika imodoka, yakwanga kuvamo natwe tukahaguma kugeza igihe izaviramo.”

Hakizimana Jacques na we ati “Nka fuso igiye kurangura yashoboraga kumara icyumweru mu nzira, urugendo rw’ibilometero 30 ukarugenda icyumweru.”

Nyuma y’uko ukozwe, ibyishimo ni byose mu baturage batega imodoka zinyura uyu muhanda, bavuga ko basigaye bakora ingendo zabo nta nkomyi.

Nzabihimana Franois ati “Mu minota 30 urava i Pindura ukaba ugeze hano mu Bweyeye, kuva hano tujya i Pindura byabaga ari ibihumbi bitandatu none ubu turi kuhakoresha amafaranga Magana cyenda. mbere kugira ngo umuntu agere i Kigali byasabaga ko aba afite hejuru y’ibihumbi makumyabiri ariko ubu ku bihumbi icyenda ugerayo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rigeze kuri 97% kandi ko witezweho kuvana abaturage ba Bweyeye mu bwigunge.

Ati “Bari bari mu bwigunge utabasha kumva. N’abayobozi kugira ngo bagere hano byabaga ari ikibazo kubera umuhanda wari mubi. Ubu rero urabura 3% ngo wuzure kandi kugeza ubu uragendeka ntakibazo.”

Abaturage kandi bishimira ku kuba ntawe uzongera kunyura mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ango agere mu Bweyeye aturutse i Kamembe nkuko mbere byahoze.

Ikorwa ry’uyu muhanda ryoroheje ingendo
Imodoka iranyaruka
Bagaragarije Guverineri w’Iburengerazuba ibyishimo bafite

N’ubucuruzi ubu buragenda
Umuhanda ugera mu isantere yabo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndayizeye cosma says:
    2 years ago

    Turabyishimiye radio tv10 muzajye mutujyerera hose kuko muvujyira rubanda rugufi.ok

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nine =

Previous Post

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Next Post

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Film yakozwe n’igitangazamakuru cy’Abadage ivuga ku mateka y’u Rwanda

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko wamenya kuri Film yakozwe n’igitangazamakuru cy’Abadage ivuga ku mateka y’u Rwanda

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Film yakozwe n’igitangazamakuru cy’Abadage ivuga ku mateka y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.