Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batangiye kubona inyungu z’ikorwa ry’umuhanda uva Pindura ugera mu isantere ya Matyazo, wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe mbere utarakorwa, hari abiganyiraga gukora ingendo kuko bashoboraga kurara mu nzira no mu ishyamba rya Nyungwe.
Umuhanda Pindura -Bweyeye waje nyuma y’uko kugera mu Bweyeye cyari ikibazo kubera umuhanda wari warangiritse cyane, bigatuma hari n’abarara mu ishyamba kubera imodoka zabaga zahezemo.
Mukashema Mariette ati “Abantu bararaga muri Nyungwe kubera ugushaya kw’imodoka, ni ibintu utari guteganya ngo ndagiye ubu nzagaruka igihe iki n’iki, kuko ndabyibuka hari igihe twamaraga nk’iminsi itatu muri Nyungwe dusunika imodoka, yakwanga kuvamo natwe tukahaguma kugeza igihe izaviramo.”
Hakizimana Jacques na we ati “Nka fuso igiye kurangura yashoboraga kumara icyumweru mu nzira, urugendo rw’ibilometero 30 ukarugenda icyumweru.”
Nyuma y’uko ukozwe, ibyishimo ni byose mu baturage batega imodoka zinyura uyu muhanda, bavuga ko basigaye bakora ingendo zabo nta nkomyi.
Nzabihimana Franois ati “Mu minota 30 urava i Pindura ukaba ugeze hano mu Bweyeye, kuva hano tujya i Pindura byabaga ari ibihumbi bitandatu none ubu turi kuhakoresha amafaranga Magana cyenda. mbere kugira ngo umuntu agere i Kigali byasabaga ko aba afite hejuru y’ibihumbi makumyabiri ariko ubu ku bihumbi icyenda ugerayo.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rigeze kuri 97% kandi ko witezweho kuvana abaturage ba Bweyeye mu bwigunge.
Ati “Bari bari mu bwigunge utabasha kumva. N’abayobozi kugira ngo bagere hano byabaga ari ikibazo kubera umuhanda wari mubi. Ubu rero urabura 3% ngo wuzure kandi kugeza ubu uragendeka ntakibazo.”
Abaturage kandi bishimira ku kuba ntawe uzongera kunyura mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ango agere mu Bweyeye aturutse i Kamembe nkuko mbere byahoze.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
Turabyishimiye radio tv10 muzajye mutujyerera hose kuko muvujyira rubanda rugufi.ok