Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw’itorero methodiste libre mu Rwanda conference ya Kinyaga ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamashe, ubuyobozi bw’iri torero burizeza umusanzu uhoraho mu guteza imbere imibereho myiza y’abarokotse jenoside.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 mu iterore EMLR Conference ya Kinyaga cyabereye mu murenge wa Kamembe kuri icyi cyumweru , abakirisito b’iri torero babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe bashyira indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza icyubahiro inzirakarengane ziruruhukiyemo.
Suretanda wa Conferanse ya Kinyaga mu itorero methodiste libre mu Rwanda Rev. Past. Hakizimana Felicien avuga ko nk’uko kwibuka jenoside ari inshingano za buri munyarwanda, itorero naryo ryasanze ari ngombwa ko abakirisito baryo barushaho kumenya amateka mabi igihugu cyanyuzemo kugira ngo hirindwe ko yakwisubiramo.
Ati “Kwibuka rero ni inshingano za buri wese, Twasanze ari byiza ko nk’itorero natwe twibuka jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo binaduhe uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa bukwiriye ku bakirisito kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi”.
Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka, Conferanse ya Kinyaga yashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi inkunga y’amabati 100 nk’umusanzu w’abakirisito b’iri torero mu gushyigikira imibereho myiza y’abarokotse jenoside badafite aho kuba heza.
Niyonsaba Felix wari uhagarariye komite ya Ibuka mu karere ka Rusizi avuga ko nka ibuka bashimira uruhare rw’itorero methodiste libre mu Rwanda ku bikorwa bitandukanye bigamije guhumuriza abarokotse no kubashyigikira.
Ati “By’umwihariko turashimira conference ya Kinyaga ku ruhare rwanyu ,ku mbaraga zanyu mu gufasha abarokotse jenoside kubaho neza, kandi ni bwo buryo bwo kubomora ibikomere batewe na Jenoside”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux wari uhagarariye umuyobozi w’akarere, avuga ko amabati yabonetse agiye kunganira ubuyobozi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’amacumbi ku barokotse jenoside.
Agira ati “Ni inkunga ishimishije kubera ko ije kudufasha muri gahunda turimo yo gushakira amacumbi abarokotse jenoside badafite aho kuba n’ababa ahatameze neza. Turishimira ubufatanye bw’itoreromu guhindura imibereho y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi”.
Rev.Past. Hakizimana Felicien akomeza ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndeste n’ubwitorero methodiste libre mu Rwanda , akavuga ko itorero rizakomeza gutanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu.
Kuri iyi nshuro conferanse ya Kinyaga mu itorero methodiste libre mu Rwanda yatanze inkunga y’amabati 100 ahwanye n’agaciro ka miriyoni 1 n’ibihumbi Magana abiri ,itorero rikavuga ko uwo musanzu uva mu bakirisito baryo uzahoraho mu buryo bwo kubaka igihugu binyuze mu gushyigikira abarkotse jenoside yakorewe abatutsi.
Rev. Past. Hakizimana Felicien ati “Turashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wahagaritse jenoside u Rwanda rukongera kubaho, turashimira kandi musenyeri Samuel Kayinamura uyobora itorero ryacu akariha umurongo mwiza wo gufatanya na reta. Uyu musanzu w’itorero wavuye mu mbaraga z’abakirisito kandi tuzakomeza gufatanya na reta mu guteza imbere imibereho myiza y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi” .

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10





