• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hari indobo idasanzwe, umugeni utayijyanye mu birongoranwa ntarutahamo

radiotv10by radiotv10
02/09/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hari indobo idasanzwe, umugeni utayijyanye mu birongoranwa ntarutahamo
Share on FacebookShare on Twitter

Indobo idasanzwe ikunze kugaragara ku baturage bo mu Karere ka Rusizi bahaye izina rya ‘Bumba’ ifitwe na benshi muri aka Karere, kubera akamaro ifite byatumye itagomba kubura mu bijyanwa n’umukobwa ugiye gushyingirwa.

Izi ndobo zikunze kugaragara mu ntoki z’abaturage biganjemo ab’igitsinagore, baba bagiye mu isoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, ni kimwe mu gikoresho cy’ibanze muri aka gace.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko ikigira umwihariko iyi ndobo ari uko bayifashisha mu guhaha ndetse bakaba bayifashisha nk’intebe mu gihe bageze aho bacikiye intege.

Umwe mu baturage yagize ati “Iyi uyijyana mu isoko ntihagire umenya icyo ucyuye, uyihahiramo, n’ujya gucuruza akaba yayicaraho.”

Mugenzi we ati “Icyiza cyayo ni nk’intebe, aho ugeze wumva unaniwe uhita ushyira hasi ukiyicariraho, itubikira n’ibanga.”

Iyi ndobo kandi yabaye igipimo fatizo cy’umusaruro w’ubuhinzi kuko abacuruza bayifashisha mu kugura imyaka nk’ibishyimbo na soya.

Agaciro baha iyi ndobo, katumye itagomba kubura mu birongoranwa (hari aho babyita amajyambere y’umukobwa) by’umukobwa ugiye kurushinga.

Umuturage umwe ati “Ko ari kimwe mu bitahanwa se, we se yagenda ayibagiwe gute? Ntabwo ari urwenya buri mukobwa wese ushyingiwe ajyana iriya bumba.”

Undi muturage ati “Ubwo se yayisiga! Oya da. Ntawe nkibona uyisiga da buri wese arayijyana. Ntabwo yagenda atayifite.”

Muri aka gace ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hasanzwe hari umuco wihariye mu bijyanye n’imihango yo kubaka ingo aho byakunze kuvugwa ko umusore ugiye kurambagiza umukobwa, bamubagira isake akayirya wenyine.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Mu Kinigi ibirori biraryoshye: Rurangiranwa Didier Drogba, Youssou N’Dour, Souti Sol bahasesekaye

Next Post

Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi

Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.