• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

radiotv10by radiotv10
27/10/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abarwayi y’Ikigonderabuzima cya Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abarwayi ku Bitaro bya Mibilizi ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima, ariko umubyeyi wari utwite bimuviramo kubyara umwana upfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaga yigucuku mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 saa munani ubwo iyi mbangukiragutara yari yari igeze mu Mudugudu wa Kabugarama mu Kagari ka Kingwa ho mu Murenge wa Gitambi yerecyeza ku Bitaro bya Mibilizi.

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda.

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu Murenge, ivuga ko uretse kuba uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi ndetse n’umurwaza, nta bibazo bikomeye bagize ubu bakaba bari kwitabwaho, gusa umugore wari utwiye wari uyirimo yahise abyara umwana upfuye.

Iyi raporo iragira iti “Harimo umubyeyi wari ufite threat of premature birth, yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari disoriented, yakorewe ubutabazi bw’ibanze, tugiye kumujyana CHUB.”

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi modoka harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye wari ugiye kuvuza umwana, bombi bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi mpanuka.

Ati “Yari itwaye abarwayi bava ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyana ku Bitaro bya Mibilizi hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Harimo abantu batandatu barimo n’umuforomo umwe, umwe muri bo ni we wagize ikibazo kandi na we ari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Mu mpera za 2022 na bwo mu masaha y’ijoro, imbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Mibilizi yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo na bwo yarenze umuhanda igwa mu manga muri uyu muhanda wabereye iyi mpanuka, aho bwo bamwe mu bari bayirimo barimo n’umuforomo bahise bitaba Imana.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 12 =

Previous Post

Abatumye havuka ibihuha ko hari abacengezi Iburasirazuba hatangajwe aho dosiye yabo igeze

Next Post

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.