Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu bice byitaruye umujyi bavuga ko kubona agakingirizo byorohera abo mu gice cy’umujyi gusa mu gihe bo bibasaba gutegesha amafaranga 500 ngo batubone bigatuma hari abahitamo gukora imibonano mpuzabitsana idakingiye, icyakora  ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko mu mezi abiri iki kibazo cyizaba cyakemutse.

Abo mu bice by’icyaro byo mu mirenge ya Gihundwe na Nkanka bagaragaza iki kibazo bavuga ko agakingirizo kabona umwe kagasiba undi kuko n’aho kabonetse bagahendwa cyangwa bakaza i Kamembe mu mujyi bakoze urugendo rudashoborwa na bose.

Iradukunda Claudine w’imyaka 26 ati ‘‘Yego biragoye, dusigaye tunahenze. Kamwe basigaye bakagurisha 500 kandi mbere barakaduheraga ubuntu. Binasaba gutega ukajya mujyi’’.

Ibi ngo bituma abadashoboye kujya mu mujyi birangira bakoze imibonano idakingiye ndetse hakumvikanamo ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwara inda zitateganyijwe.

Niyigirimpuhwe Joselyne nawe ati “Nakabuze se rimwe ahubwo? Wajyaga mu mujyi ugasanga ntaduhari wajya kuri butike ukatubura, n’uwo muri kumwe akakubwira ati reka dupfe kwihangana niba nta burwayi ufite nanjye ntabwo mfite. Icyo gihe yari ari kumpa urufaranga rushyushye mbona ntarwitesha, arambwira ngo twiyeranje nk’abantu bakuru nshyiramo kwiyoroshya ngo ntakomereka ubundi dukora ibyo dukora aragenda nanjye ndagenda”.

Kwizera Amos nawe ati “Biragoye nawe wabishatse ninjoro ntago wakwirirwa ujya mu mujyi wakorera aho”.

Mu gihe uru rubyiruko rusaba kwegerezwa udukingirizo mu byaro, Francine Mukakalisa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi wibutsa urubyiruko ko rutagakwiye kwishora mu busambanyi, ku rundi ruhande atanga icyizere ko mu mezi abairi iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati “Ni ikibazo tuzi, ariko  njyewe ubundi ntabwo nagahereye  ku gakingirizo, kuko urubyiruko ntirukwiye kwishora mu busambanyi, bakwiye kwifata kugeza igihe bashinze ingo. Ariko nyinye niba byanze ufite umurwayi aramurwaza, Twavuganye na NGO yitwa SFH Rwanda, itwemerera ko ahantu hose izahashyira udukingirizo. Batwijeje ko mu mezi abiri icyo kibazo kiraba cyakemutse kuko nanjye nagiye nkyumva mu mirenge yo mu cyaro”.

Mu gihe uru rubyiruko rugaragaza iki kibazo, imibare itangwa n’inzego z’umuzima mu Rwanda ivuga ko ruri mu byiciro byiganjemo ubwandu bushya , aho 35% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, mu gihe ku minsi umwe abantu bagera ku 9 bandura iyi virusi mu Rwanda.

Urubyiruko rwo rukomeje kwigishwa uburyo rwakoresha neza udukingirizo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Next Post

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.