Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Sindayiheba Alex warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabutimbiri mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wari umaze igihe aba mu nzu imeze nabi, yahawe iyo yubakiwe imeze neza.

Ni inzu yubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi.

Sindayiheba avuga ko amabati yahawe na HCR ubwo yavaga mu nkambi ya Nyarushishi jenoside ikimara guhagarikwa, ariyo yari agisakaye inzu yabagamo n’umuryango we, aho banyagirwaga bikamusaba kujya kugamisha bimwe mu bikoresho mu baturanyi.

Agira ati “Muby’ukuri nabaga mu nzu imeze nka nyakatsi. Abaturage barabizi imvura yagwaga ngashaka amashashi yo kwitwikira, udukoresho tumwe na tumwe nkatujyana mu baturanyi banyegereye”.

Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’indangagaciro nk’umuyobozi yangaga kwishyira ku rutonde rw’abababaye ngo abe yakubakirwa ,yanga ko byagaragara nabi mu bo ayobora none kuri ubu uwo bashakanye utarabirebaga neza akaba yishimiye ko inkono ihiriye igihe

Sindayiheba ati “Batwigishako kwishyira imbere y’abo uyobora atari byiza. Nashobora gutanga urutonde n’ishyize ku mwanya wa mbere bikagaragara ko ari ukudakunda kuruta abo nyobora. Nangaga ko hazagira umuturage uvuga ko amabati yari guhabwa ari mudugudu wayitwariye.”

Uzayisenga Jeannette bafitanye abana 7 nawe ati “Najyaga mubaza ngo aba yiruka kuki mubwira ko abo yirukankaho babona inzu zo kubamo we agasigarira aho,, imvura yagwaga tugatega amazi mu nzu, amabati yari yarashize nawe urabyumva ariko ubu twishimiye ko duhawe inzu natwe, ubu bigiye gutuma dutekereza ku iterambere tudahangayikishijwe n’ikibazo cy’aho kuba.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Francine Mukakalisa ashimira Diyoseze gatolika ya Cyangugu ku ruhare rwayo mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage ndeste n’ubunyangamugayo bwa mudugudu wanze kwirutisha abaturage ayobora ntanyure iz’ubusamo nk’abandi bayobozi bamwe na bamwe.

Ati “Ni igikorwa twishimira nk’akarere kuko ukorora acira aba agabanya. Nabyita ubunyangamugayo kuko urumva ababyise batyo baba bafite andi makuru ko hari nk’abagitifu bagiye banyura iz’ubusamo bakiyubakira. Ba mudugudu ntibahembwa ngo tuvuge ko yahembwe ntiyiyubakire. we yakoze ibyo yagombaga gukora , ntiyaca iz’ubusamo abandi bakunze kunyuramo.”

Umuyobozi ucyuye igihe wa Cartas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro bya Diyoseze gatolika ya Cyangugu padiri Irakoze Hyacinthe avuga ko kujyanamo n’akarere mu bikorwa nk’ibi kuri kiriziya ari ugusohoza ubutumwa bwayo.

Padiri ati “Twasabye umurenge kuduha umuntu twafasha muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro tukamubonera icumbi hanyuma baramudushyikiriza kuri paruwasi tumwubakira iyi nzu mubona. Tuyimuhaye irimo ibikoresho by’ibanze, harimo intebe,ibiryamirwa n’ibiribwa bikeya. Ubutumwa bwa kiriziya ni ukwigisha abantu n’ubundi bigaherekezwa n’ibikorwa bifatika byinjira mu mibereho y’abantu. Roho nziza igatura mu mubiri mwiza, umubiri mwiza nawo ugatura ahantu heza.”

Inzu yahawe umuryango wa Sindayiheba Alex n’ibikoresho yayihanywe ubariyemo n’ibiribwa byose hamwe bifite agaciro ka miriyoni 8 n’igice, ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko muri rusange  bugifite abaturage 140 batagira aho kuba n’abandi 1239 bafite aho kuba hatameze neza.

Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu ivuga ko mu mwaka w’ubutumwa watangiranye na Nzeri 2025 iteganya kubakira abandi baturage batishoboye 2 mu karere ka Rusizi n’abandi  2 muri Nyamasheke.

Aho yabaga mbere ntihari hanejeje
Ubu yubakiwe inzu nziza
Yayishyikirijwe
Ni ibyishimo kuri we n’umuryango we
Yanahawe ibikoresho byose byo mu nzu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

Next Post

Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.