Rusizi: Umujura yibye amafaranga umuvuzi gakondo ahita akora ku rutsinga ako kanya arayagarura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvuzi gakondo uvugwaho gukoresha imbaraga zidasanzwe, yibwe amafaranga n’umujura mu Mujyi wa Rusizi, ahita akoresha izo mbaraga ze, ako kanya uwari umwibye ahita ayagarura.

Uyu muvuzi gakondo witwa Dr. Kigoma wo mu Gisaka, yari mu Mujyi wa Rusizi agiye kugira icyo agura muri alimentation, ashatse amafaranga ngo yishyure arayabura, asanga bayibye.

Izindi Nkuru

Ako kanya yahise akora ku miti ye, avuga ko agiye guhamagara uwamwibye. Umujura yahise aza yiruka ataka ashakisha uwo yibye ngo amusubize ibye.

Dr. Kigoma yagize ati “Nashatse amafaranaga ndayabura nsanga ikofi bayibye harimo ibihumbi 12 Frw n’andi mafaranya ya Congo ibihumbi 10, kubera ko Abanya-Gisaka batibwa, mpita nkora ku miti nkoresha abantu bambwira ko igisambo kiri gutaka ndahagera umujura ampa ibyanjye.”

Yakomeje avuga ko afasha abantu batandukanye mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, asaba abantu bamwiyitirira kubireka.

Uyu muganga gakondo yavuze ko atihanganira inkozi z’ibibi cyane cyane abajura. Ati “Ntabwo nica ndakiza. Iyo bakujyanye ibyawe ndabigaruza.”

Ababonye uriya mujura, bavuga ko akimara gutanga ikofi y’abandi yagiye yiruka ashima Imana ko ahavuye amahoro.

Ibyakozwe n’uyu muvuzi gakondo byatunguye benshi

Src: Umuseke

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gasaro says:

    Namubona gute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru