Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 74 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, arembeye mu Bitaro nyuma yuko atewe n’abantu bataramenyeka ku manywa y’ihangu, baramukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi wabo, bakamusiga bazi ko yashizemo umwuka.

Mukantagara Pelagie ubu arwariye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko akubiswe n’abantu bataramenyekana bamuteye iwe saa tanu z’amanywa.

Ubwo aba bantu bamuteraga, yumvise bakomanga, akajya kubakingurira azi ko ari abamugendereye, ariko agikingura bahita bamukubitsa ikintu mu maso yikubita hasi, bagahita bamwadukira bakamukubita bakamugira intere, ndetse bakagenda bazi ko yashizemo umwuka.

Amakuru yatanzwe n’uyu mukecuru avuga ko ubwo yakubitwaga yabajije uwamuhohoteraga impamvu bari kumwica bakamusububiza ko bari kurangiza umugambi wabo nk’uko umuhungu w’uyu mukecuru witwa Niyoyita abivuga.

Agira ati “Inzego z’umutekano ziri kumubaza mu gihe yari atangiye kuba nk’utangiye kugarura ubwenge yazibwiye ko yababajije abamukubitaga ngo ko munyica? bakamusubiza ko bari kurangiza umugambi.”

Mukangango Sophie watabaye ubwo yumvaga uyu mukecuru atabaza, yabwiye RADIOTV10 ko yahageze asanga Mukantagara yakubiswe mu mutwe no mu maso ku buryo bukomeye, agahita amutabariza akajyanwa kwa muganga

Ati “Numvise atatse nzamuka nirukanka duhurira ku irembo turamwicaza atwereka uko bari bamaze kumugira tubona afite ibisebe byinshi mu maso yakobaguritse mu misaya.”

Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Shagasha ahita yoherezwa ku bitaro bya Gihundwe kubera ko yari ameze nabi akaba ari na ho ari kuvurirwa ubu.

Abaturanyi be bavuga ko nta gushidikanya ko uru rugomo rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, babishingira ku kuba uwamuhohoteye ntakintu na kimwe yatwaye nyamara hari amafaranga ndetse na telefone.

Niyoyita ati “Ntabwo natinya kuvuga ko bifitanye isano na byo [Ingengabitekerezo ya Jenoside]. None se niba umuntu yaraje akavuga ko aje gusohoza umugambi urumva uwo mugambi ari uw’iki? Iyo aza kuba umujura yari gutwara telefone n’amafaranga mukecuru yari afite cyangwa akanajya mu nzu agatwara ibindi bintu.”

Umunyamakuru yageze mu Bitaro bya Gihundwe aho Mukantagara arwariye, asanga atangiye kuzanzamuka bitandukanye n’uko yari ameze akimara gukubitwa n’aba bantu bataramenyekana.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Ka Rusizi, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ubu hataramenyekana uwakoze icyo gikorwa cy’ubugombe.

Ati “Ni ikibazo twahagurukiye nk’inzego. Ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa iyo bikorewe uwarokotse Jenoside biba biganisha ku ngengabitekerezo yayo, ni cyo rero turi gukurikirana tukareba kugira ngo dushakishe ababikoze.”

Kuri uyu wa kabiri Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’Umurenge wa Gihundwe bufatanyije n’inzego z’umutekano bagiye i Shagasha mu nteko y’abaturage kugira ngo babahumurize nyuma y’uru rugomo ari na ko bibustwa kwirinda ibikorwa nk’ibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa kibaye mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bakanabiburiramo ubuzima.

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi mu minsi ishize, umukecuru Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri cyari iwe naho umutwe we ujugunywa mu musarani, aho kugeza ubu umwe mu bakurikiranyweho ubu bwicanyi yemeye icyaha.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + one =

Previous Post

UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Next Post

Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

Related Posts

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

IZIHERUKA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera
IMIBEREHO MYIZA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.