Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa, hari umuturage wo mu murenge wa Rwimbogo wubakiye umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi abitewe no kuba akiri muto yarababazwaga no kubona baba ahantu hadakwiye, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko bwifuza ko n’abandi bifite bagira umutima nk’uwe bakabufasha gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Mwalimu Neretse Jean uvuka mu murenge wa Rwimbogo ari naho  akorera imirimo itandukanye irimo ubucuruzi n’ubworozi, avuga ko akiri muto yabonaga umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi uba mu nzu mbi bimutera kwiyemeza kuzabubakira  nabona amafaranga.

Neretse agira ati “Bari barubakiwe mu 1996, ariko igihe kimwe imodoka igonga inzu yabo kubera ahantu habi yari iri , nanjye numva ngize impuwe, rero nkura muri njyewe mvuga nti nimara kwiga imana ikampa ubushobozi nzabubakira

Mukanyubahiro Annonciata wo mu muryango wubakiwe na Neretse avuga ko  kujya muri iyi nzu byatumye batekana mu mitima ndeste ntibongera kunyagirwa nk’uko byari byifashe bakiri mu nzu yari yarangiritse.

Ati “Iyo nzu yaravaga, atugirira impuwe ku mpamvu z’uko abo muri ibuka bari bataragira icyo batumarira. Byaradushimishije ubu twumva tumerewe neza ni ukuri”.

Nyuma yo kubakira uyu muryango, Mwalimu Neretse avuga ko yumva nawe bimushimishije kuba yarashoboye guhigura umuhigo yahize akiri muto .

Ati “Abemera twemera ko dushobozwa byose na kirisito uduha imbaraga, yaranshoboje ndabikora bigenda neza. Iyo nyirebye binezeza kuruta izanjye niyubakiye. Nyine ukaba uriho ariko wumva ko hari umuntu wagiriye akamaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Joas Nzayishima avuga ko nk’ubuyobozi bashimira ubwitange bw’uyu muturage ndetse ko bifuza ko n’abandi nkawe bafite ubushobozi bagira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ati “Yadufashije kubonera icumbi umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi, amwubakira inzu ihagaze muri miriyoni 8, mu by’ukuri ni igikorwa cyiza cyadushimishije, n’abandi twifuzako baza muri uwo mujyo kugira ngo turebe ko twacyemura ibibazo bya human security bibangamiye abaturage”.

Muri uyu murenge wa Rwimbogo muri rusange  haracyari abaturage 15 batagira aho kuba, ndetse n’abagera kuri 30 bafite aho kuba hatameze neza, mu gihe imibare itangwa n’ akarere ka Rusizi ivuga ko gafite abaturage 140 batagira aho kuba n’abagera ku 1200 baba ahatameze neza.

Ashima umuturage mugenzi we wamwubakiye inzu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 11 =

Previous Post

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

Next Post

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned 'Salama Juice'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.