Umwuka mubi uvugwa hagati y’abayobozi mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, wageze aho Umunyamananga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO) benda kurwanira mu Biro bakizwa n’Umuyobozi w’Umudugudu.
Uwo mu nzego z’ibanze muri aka Kagari wahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko hari ku mugoroba saa kumi ubwo Gitifu w’Akagari ka Burunga, Munyemana Jean Claude yageraga ku Biro by’Akagari agasanga SEDO we ari mu biro agatangira kumubwira nabi.
Agira ati “Sedo yari yiriwe mu kazi ku Kagari mugenzi we ahagera ku mugoroba asanga arimo gukora raporo atangira kumutuka ngo wa gicucu we, arangije ngo aramubwira ngo ubu nagukubita, noneho agiye kumukubita urushyi umuyobozi w’Umudugudu wari uhari abajya hagati birangira gutyo.”
Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burunga, Munyemana Jean Claude uhakana amakuru yo gufatana mu mashati kwe na mugenzi we, akavuga ko n’iyo haba harabayeho ukutumvikana bitagera aho kurwana cyangwa gutukana nk’abayobozi.
Agira ati “Ibyo ntabwo bishoboka, indangagaciro z’abayobozi ni ikindi kindi. Iyo yaba ari indiscipline case. Koko nawe uri ku rwego nk’urwo ndimo wafatana n’umuntu mu biro? Ibyo ntibibaho ntibizigera binabaho.”
Uwineza Jeannette ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO) mu Kagari ka Burunga, nubwo yirinze kugira amakuru arambuye abitangaho ariko ntiyahakanye ko atasagariwe na Gitifu
Ati “Gitifu w’Umurenge ari kubikurikirana, reka ntegereze nzakubwira ubundi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye yemereye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge bwari busanzwe buzi ko aba bombi badafitanye imikoranire myiza ndetse ko ibyo bikimara kuba umwe yahise abimumenyesha, nyuma bose bakaganirizwa bagafata umwanzuro wo gukorana neza.
Ati “Uwo mwanya SEDO yahise anyandikira ambwira ko Gitifu yari amukubise. Twari tumaze iminsi tubyumva tukabaganiriza noneho ejobundi batubwiye ko batonganiye mu kazi, dufata umwanzuro wo kubajyana muri discipline kugira ngo tubaganirize batuze banigishwe indangagaciro z’akazi.”
Nyuma yo kwitaba ku Murenge bagasasa inzobe, buri wese akavuga ikimubangamiye mu kazi aho byagaragaye ko byari bigeze aho umwe ahamagara undi kuri telefone ntiyitabe, bombi bahavuye biyemeje gushyira hamwe bagafatanya ndeste ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko nta mpamvu yo kubatandukanya kuko bagomba kuba abantu bakuru bagakorana mu bwumvikane.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10