Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bashyikirije inzu bubakiye umuryango wo muri uyu Murenge wabaga mu yasenyutse, bayimuhana n’ibikoresho byo mu nzu byose.
Nsengumuremyi Theobald wo mu Kagari ka Nyange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga mu nzu yari yaraguye igice kimwe, yashyikirijwe iyi nzu kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma y’uko abagize umuryango we bari bamaze igihe bavirwa kubera ko iyo babagamo yari yarashaje.
Agira ati “Nishimye cyane kuba umuryango waranyizeho ukaba umpaye inzu ndi umusaza utari kuzashobora kwiyubakira, ndashimira umuryango kuko ukunda Abanyarwanda, Kagame Paul azahore ku isonga.”
Uretse inzu, uyu muryango wahawe n’ibikoresho bijyana na yo birimo intebe zo mu nzu, matola zo kuryamaho ndetse n’ibiribwa mu buryo bwo gufasha uyu muryango kubaho neza.
Nyiransabimana Madelene ati “Noneho birandenze sinabona n’icyo navuga, harimo intebe, matora ebyiri, umuceri n’ibishyimbo n’amavuta.”
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Bugarama, Mbarushimana Hamimu ushimira ubwitange bw’abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa n’ibindi byakozwe muri uyu mwaka, avuga ko iyi nzu yubatswe mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma yuko abanyamuryango babonye aho uyu muturage yabaga bagasanga bidakwiye.
Ati “Umuturage twubakiye ni uwarokotse Jenoside. Ubwo twari ku mu bukangurambaga mu Mudugudu twasanze ahantu atuye hatabereye Umunyarwanda. Twahise dukora ubukangurambaga buri munyamuryango agira icyo atanga mu bushobozi bwe.”
Inzu yahawe uyu muturage, yuzuye itwaye miliyoni 11 Frw yavuye mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Bugarama bagera ku bihumbi 25 bagiye bitanga buri wese uko ashoboye.




Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
FPR Inkotanyi Oyeee!!!
Umuturage ku isonga ni yo ntego. Imana ikomeze umuryango wacu, FPR Inkotanyi, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, intore izirusha intambwe. Tukuri inyuma natwe.
Banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama namwe, nanjye ndimo, muri intore.
Imana iduhane amahoro n’imigisha yose!