Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
21/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bashyikirije inzu bubakiye umuryango wo muri uyu Murenge wabaga mu yasenyutse, bayimuhana n’ibikoresho byo mu nzu byose.

Nsengumuremyi Theobald wo mu Kagari ka Nyange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga mu nzu yari yaraguye igice kimwe, yashyikirijwe iyi nzu kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma y’uko abagize umuryango we bari bamaze igihe bavirwa kubera ko iyo babagamo yari yarashaje.

Agira ati “Nishimye cyane kuba umuryango waranyizeho ukaba umpaye inzu ndi umusaza utari kuzashobora kwiyubakira, ndashimira umuryango kuko ukunda Abanyarwanda, Kagame Paul azahore ku isonga.”

Uretse inzu, uyu muryango wahawe n’ibikoresho bijyana na yo birimo intebe zo mu nzu, matola zo kuryamaho ndetse n’ibiribwa mu buryo bwo gufasha uyu muryango kubaho neza.

Nyiransabimana Madelene ati “Noneho birandenze sinabona n’icyo navuga, harimo intebe, matora ebyiri, umuceri n’ibishyimbo n’amavuta.”

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Bugarama, Mbarushimana Hamimu ushimira ubwitange bw’abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa n’ibindi byakozwe muri uyu mwaka, avuga ko iyi nzu yubatswe mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma yuko abanyamuryango babonye aho uyu muturage yabaga bagasanga bidakwiye.

Ati “Umuturage twubakiye ni uwarokotse Jenoside. Ubwo twari ku mu bukangurambaga mu Mudugudu twasanze ahantu atuye hatabereye Umunyarwanda. Twahise dukora ubukangurambaga buri munyamuryango agira icyo atanga mu bushobozi bwe.”

Inzu yahawe uyu muturage, yuzuye itwaye miliyoni 11 Frw yavuye mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Bugarama bagera ku bihumbi 25 bagiye bitanga buri wese uko ashoboye.

Inzu yabagamo uyu muryango mbere yari iteye inkeke
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamushyikirije inzu nziza bamwubakiye
Ni inzu igezweho
Bishimiye kuba bagiye kuba mu nzu batekanye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. NDAGIJIMANA Emmanuel says:
    3 weeks ago

    FPR Inkotanyi Oyeee!!!

    Umuturage ku isonga ni yo ntego. Imana ikomeze umuryango wacu, FPR Inkotanyi, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, intore izirusha intambwe. Tukuri inyuma natwe.

    Banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama namwe, nanjye ndimo, muri intore.

    Imana iduhane amahoro n’imigisha yose!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Minisitiri Nduhungirehe yatanze umucyo ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Congo byuzuye ikinyoma

Next Post

Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

Related Posts

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

by radiotv10
11/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, arugaragariza ko...

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

by radiotv10
11/08/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) CDS, General MK Mubarakh, has called on the country’s youth to take ownership of Africa’s...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

by radiotv10
11/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
11/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

by radiotv10
11/08/2025
0

In Rwanda and across Africa, digital entertainment is undergoing a quiet revolution. At the center of this change is the...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.