Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa Byiringiro Lague yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we Kelia Uwase.

Byiringiro Lague na Kelia, bakoze ubukwe tariki 07 Ukuboza 2021, mu birori byanatashywe na bamwe mu bayobozi bakuru b’ikipe ya APR FC yakiniraga icyo gihe, barimo Umuyobozi w’Icyubahiro wayo, General (Rtd) James Kabarebe.

Lague n’umugore we Uwase Kelia basanzwe bafitanye abana babiri, barimo imfura yabo bibarutse muri 2022, ndetse n’ubuheta bwabo bibarukiye muri Sweden mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.

Uyu rutahizamu udaheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, ubu usigaye akinira Police FC, yagiye muri iyi kipe akubutse muri Sweden, aho yari yagiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF batandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka.

Amafoto Lague yakoresheje yishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe

Bamaze imyaka ine bakoze ubukwe

Byiringiro Lague muri Mata uyu mwaka ubwo yajyaga kwakira umuryango we wari uvuye muri Sweden

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 12 =