Umukinnyi wa Al Hilal n’ikipe y’Igihugu ya Brazil, Neymar Junior wafatwaga nk’uzahangwa amaso muri ruhago y’Isi, ariko akaba atarakunze koroherwa n’imvune, yongeye kuvunika bikomeye ubwo ikipe ye y’Igihugu ya Brazil yakinaga na Uruguay.
Muri uyu mukino warangiye Brazil itsinzwe ibitego bibiri ku busa, wabereye muri stade ya Centanirio, uyu rutahizamu udakunze kumara kabiri adafite imvuye, yituye hasi ku munota wa 44’ nyuma y’uko byaje kwemezwa ko yagize imvune ikomeye igomba gutuma abagwa, aho biteganyijwe ko ashobora kongera kumara hanze amezi arenga 4 adakina.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Neymar yagize ati “Ni ibihe bibabaje cyane ndimo ndetse ni bibi cyane, ubundi ndabizi ko ndi umuntu ukomeye kandi w’umunyembaraga, ariko ubu ngeze ahantu nkeneye cyane umuryango wanjye, inshuti zanjye n’abandi babasha kumba hafi. Ntabwo ari ibintu byoroshye kuvunika ndetse ukanabagwa, mutekereze namwe kongera kuvunika imvune y’igihe kirekire nyamara wari umaze amezi 4 urimo ugerageza gukira indi mvune.”
Ikipe ye ya Al Hilal yamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha bashyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga zayo bagira bati “Ukire vuba Neymar.”
Uyu mugabo yagiye agira imvune nyinshi kuva yagera muri PSG yo mu Bufaransa mu mwaka wa 2017 kugeza mu mpeshyi iheruka ubwo yerekezaga mu Barabu aguzwe arenga Miliyoni 100 USD. Iyi kipe yari amaze kuyitsindira igitego 1 mu mikino 5 amaze kuyikinira mu marushanwa yose.
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10