Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Moussa Camara wakiniraga ikipe ya Rayon Sports iri mu zihanganira igikombe cya Shampiyona igeze mu mahina, agiye kuyivamo, yerecyeze mu ikipe yo muri Jordanie.

Uyu Mukinnyi ukomoka muri Mali, agiye kwerecyeza mu ikipe ya AL-SALT Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Jordanie.

Moussa Camara amaze iminsi yohererejwe ibaruwa imutumira kuzajya gukinira iyi kipe iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona y’iki Gihugu ikinwa n’amakipe 12, ikaba igeze ku munsi wa 22 bivuze ko ibura imikino 2 ngo isozwe.

Moussa Camara w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Kanama umwaka ushize wa 2022 ahita asinya amasezerano  y’umwaka umwe, nyuma yo kuyigarukamo cyane ko yari yarayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023, amaze gutsindira Rayon Sports igitego 1 muri Shampiyona, ndetse n’ibitego 5 mu mikino ya gicuti.

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko uyu rutahizamu ashobora gutangwaho ibihumbi 70$ (Miliyoni 70 Frw).

Mu ibaruwa yohererejwe uyu mukinnyi dufitiye kopi, igaragaza ko mu gihe yaba amaze gukora ibizamini bigaragaza ko ari muzima, yagera muri Jordanie agahita anatangira akazi ku itariki ya 1 Kamena 2023.

Usibye ikipe ya Rayon Sports amaze gukinira mu bihe bibiri bitandukanye, yanakiniye andi makipe arimo AS Bamako yo muri Mali iwabo, CS Hammam-Lif yo muri Tunisie, MO Béjaïa yo muri Algérie na Ismaily yo mu Misiri.

J. Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 18 =

Previous Post

Muri Congo habaye ibyago byatewe n’impamvu y’amayobera byasize urujijo ku buzima bw’abantu

Next Post

Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.