Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutshuru: MONUSCO baje kuyigaragambiriza imbere bayibwira ko mu myaka 20 ihamaze ntacyo yabamariye

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA
0
Rutshuru: MONUSCO baje kuyigaragambiriza imbere bayibwira ko mu myaka 20 ihamaze ntacyo yabamariye
Share on FacebookShare on Twitter

Abanye-Congo benshi baramukiye mu myigaragambyo yabereye ku birindiro bya MONUSCO biherereye i Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru, bayisaba kuva mu Gihugu cyabo ngo kuko mu myaka irenga 20 ntacyo yabamariye.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yateguwe n’ishyirahamwe ry’impirimbanyi z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka LUCHA.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, bwagize buti “Muri iki gitondo duteraniye imbere y’ibirindi bya MONUSCO i Nyamilima muri Rutshuru kugira ngo dusabe ko ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buhagarara kuko ntacyo bwamaze mu kutugezaho umutekano kuva mu myaka irenga 20.”

Ubutumwa bwa LUCHA buherekejwe n’amafoto agaragaza abaturage benshi biraye mu mihanda bari mu myigaragambyo, hakaba n’abandi bahagaze imbere y’ibirindi bya MONUSCO bafite ibyapa bisaba izi ngabo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri shyirahamwe rivuga ko ibikorwa by’imyigaragambyo nk’ibi byo gusaba MONUSCO gutaha, bizakomeza kugeza igihe icyifuzo cyabo kizubahirizwa.

Iyi myigaragambyo yabereye imbere y’ibirindiro bya MONUSCO muri Rutshuru, yabaye muri iki gitondo mu gihe iyagombaga kubera mu Mujyi wa Goma y’Urubyiruko rwo mu Ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi, yo yaburijwemo n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Iyagombaga kubera i Goma yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho byavugwaga ko uru rubyiruko na rwo rugoma kuramukira mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri UPDS yaburijwemo nyuma yuko umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Colonel François Kabeya asohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, ribuza imyigaragambyo yose itatangiwe uburenganzira.

Gusa ntibyabujije ab’inkwakuzi kwirara mu mihanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, dore ko hari urubyiruko rwakoze iyi myigaragambyo rusaba ko MONUSCO itaha vuba na bwangu kandi nta mananiza.

Abaturage benshi baramukiye mu myigaragambyo
Baje ku birindiro bya MONUSCO bayisaba gutaha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Ibyishimo bikomeje gusendera mu muryango w’Umunyamakuru Taifa uherutse kwerecyeza muri USA

Next Post

Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi

Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.