Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batakigira ijambo mu ngo zabo, kugeza n’aho hari abakubitwa n’abagore babo ariko bagaceceka kugira ngo amahoro ahinde, mu gihe abagore bavuga ko ntakindi bakosoresha umugabo ushaka kunanirana atari ukumukubita agasubiza ubwenge ku gihe.
Aba bagabo bavuga ko abagore ari bo batware b’ingo zabo, kuko n’amafaranga bakorera baba bagomba gutaha bakayamurikira abagore babo yose uko yakabaye ku buryo nta n’uwatinyuka gukuramo ayo kwica akanyota.
Umwe yagize ati “Hari abagore b’ingare utavuga ngo wanywa icupa ahubwo ukayamuhereza yose kandi nk’iki kiraka ntiwakibona utaganiriye n’abandi bagabo ngo bakurangire akazi.”
Ikibabaza bamwe muri abo bagabo, ni uko iyo bakoreye ayo mafaranga ntibayamurike yose uko angana, induru ivuga mu rugo kugeza n’aho bakubiswe n’abagore babo
Munyabarenzi wo mu Kagari ka Rukaragata, avuga ko akubitwa n’uwo bashakanye ndetse mu mvugo ye hakumvikanamo ko yamaze kubyakira kuko agira isoni zo kumuregera ubuyobozi.
Ati “Kugukubita gusa! Njye byambayeho kugeza n’iyi saha, ubu nirarire! Atakudiha se, uhitamo kwicecekera ukituramira agakora ibyo yumva.”
Bamwe mu bagore bo muri uyu Murenge, na bo biyemerera ko bakosora abagabo babo, bavuga ko ntakindi baba babona bakoresha, uretse kubakubita.
Umwe ati “Aba ari ukwifata nabi da! Ni ukumukubita agashyira ubwenge ku gihe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe avuga ko ubuyobozi butari buzi iki kibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo, kuko batajya babwitabaza.
Ati “Ntabwo byari bimenyerewe cyane kuko abagabo ari bo bakundaga guhohotera abagore, ariko iyo twigisha uburinganire tubwigisha muri rusange kuko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera mugenzi we.”
Nubwo abagabo benshi badakunze kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2020, yerekana ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7 210 mu Gihugu cyose, bakorewe ihohoterwa n’abo bashakanye.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10