Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane

radiotv10by radiotv10
31/07/2021
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro by’Akarere ka Rutsiro  yeretse itangazamakuru  itsinda ry’abantu umunani barimo icyamamare mu muziki ariwe Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James, Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddyboo na Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo.  Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga, bafatirwa mu nzu icumbikirwamo abashyitsi (Guest House). Iherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa  Boneza, Akagari ka  Bushyaka, Umudugudu wa Bikono.

Uko ari umunani  barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga, umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, Babiri  bavuye mu Karere ka Kamonyi, Batatu  bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Umwe  yavuye mu Karere ka Kicukiro undi  Umwe nawe yavuye mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira hariya bafatiwe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru  biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira  mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku  mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri kariya Karere  ka Rutsiro.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko  n’ubwo bari  bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro  yemera amakosa  yo kuba barahuye ari  benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse  batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati” Nibyo twakoze amakosa kuko twaje inaha turi abantu benshi ndetse  twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

Ruhumuruza James uzwi nka King  James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko nawe yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

King James na Shaddyboo ni bamwe mu bafatiwe mu Rutsiro bari mu busabane i Rutsiro

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage  nyuma yo  kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu.  Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu umwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi yongeye  kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu  bantu ariyo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

Ati” Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n’imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk’aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.”

CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n’abandi.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19  baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 15 =

Previous Post

Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Next Post

Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.