Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane

radiotv10by radiotv10
31/07/2021
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro by’Akarere ka Rutsiro  yeretse itangazamakuru  itsinda ry’abantu umunani barimo icyamamare mu muziki ariwe Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James, Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddyboo na Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo.  Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga, bafatirwa mu nzu icumbikirwamo abashyitsi (Guest House). Iherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa  Boneza, Akagari ka  Bushyaka, Umudugudu wa Bikono.

Uko ari umunani  barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga, umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, Babiri  bavuye mu Karere ka Kamonyi, Batatu  bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Umwe  yavuye mu Karere ka Kicukiro undi  Umwe nawe yavuye mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira hariya bafatiwe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru  biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira  mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku  mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri kariya Karere  ka Rutsiro.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko  n’ubwo bari  bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro  yemera amakosa  yo kuba barahuye ari  benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse  batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati” Nibyo twakoze amakosa kuko twaje inaha turi abantu benshi ndetse  twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

Ruhumuruza James uzwi nka King  James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko nawe yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

King James na Shaddyboo ni bamwe mu bafatiwe mu Rutsiro bari mu busabane i Rutsiro

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage  nyuma yo  kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu.  Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu umwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi yongeye  kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu  bantu ariyo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

Ati” Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n’imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk’aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.”

CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n’abandi.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19  baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 6 =

Previous Post

Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Next Post

Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.