Bamwe mu batuye ku Kirwa cya Bugarura mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bambuka umugezi w’amazi bagiye gushaka ayo kunywa n’ayo gutekesha, nyamara bagakwiye gutunganyirizwa aya baturiye, ntibajye kuyashaka kure.
Abo baturage batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu mu Kagari ka Bushaka Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batazi amazi meza kuko kuri iki kirwa hatigeze ivomo rusange ryayo.
Umwe yagize atin “Nta mazi dufite yo kunywa, muri macye, bagerageje kuza kudukorera amazi [amazi y’udusoko atemba] ariko badukorera ka robine ubona kadafashije, ako ka robine rero nako kahise gacika kagira ikibazo kugeza ubu nta mazi meza dufite tunywa.”
Bakomeza bavuga ko nubwo batuye rwagati mu mazi bagorwa no kubona amazi yo kunywa kuko akenshi bayambuka bajya gushaka andi nyamara nayo atari meza bityo bikabatwara ikiguzi kiri hagati ya 200 Frw na 400 Frw.
Undi ati “Tukohereza nk’abanaimusozi cyangwa se natwe tukambuka tukajya kuvoma hakurya, ubwo bikadusaba nyine kuza hano ugatanga igiceri bakakwambutsa ukajya kuvoma, tuvoma kuri robine zaho [robine z’amazi atemba y’udusoko] bwo ntakibazo batugiraho turagenda tukavoma.”
Bakomeza bavuga ko bagirwaho ingaruka no gukoresha amazi mabi bagasaba ko bahabwa amazi meza kuri iki kirwa.
Undi ati “None se urumva kunywa amazi adatetse hari abo bigiraho ikibazo bakaba barware nyine bitewe no kuba banyoye amazi adafite isuku.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko ubuyobozi bukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo aba baturage babashe kubona amazi meza abegereye ku Kirwa batuyeho.
Ati “Nta mazi abayo twagiyeyo kenshi cyane, ni ubuvugizi bugikomeza kuko no kwambutsa amatiyo urabizi ni ku kirwa, ni ubuvugizi bugikomeje kugira ngo dukore inyigo y’uburyo amazi yabageraho.”
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10