Abatujwe mu mudugudu wa Rukomero wo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bahorana ubwoba bw’inzu bubakiwe kuko zikunda guhura n’ibiza, ku buryo barara badasinziriye bafite ubwoba ko zabagwaho.
Imwe muri izi nzu iherutse kuvaho igisenge, kiraguruka, kandi uyibamo aracyayirimo amaze ibyumweru bibiri ayirimo yarangiritse.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri iyi nzu nyirayo adahari, yahamirijwe n’abaturanyi ko ayibamo nubwo imeze uko.
Umwe mu baturanyi yagize ati “anabamo kuva iyo mpanuka yaba ubu ngubu anarimo kugeza n’ubu ni uko yagiye.”
Abatujwe muri uyu mudugudu bakomeza bagaragaza ko uretse n’iyi nzu iheruka gusenyuka bamwe bahorana ubwoba kubera ko izi nzu zihora zihura n’ibiza.
Umwe ati “Ziri ku manegeka zihora zigwa kubera Ibiza, buri gihe iyo imvura iguye turikanga ngo ziratugwaho.”
Bavuga ko hari n’uwo inzu yagwiriye bakamujyana kwa muganga. Undi ati “Hatarashira n’icyumweru inzu iba iraridutse iramukubita, tuba turamuhetse tumugeza ku Kigo Nderabuzima bamujyana i Gisenyi ahubwo ni n’Imana yahabaye kuko twasanze ibi byose byakubise biragenda.”
Bavuga ko iyo umuyaga uje ari mwinshi, izi nzu zangirika kuko zubatswe zisondetswe, ku buryo hari bamwe bajya gucumbika.
Undi muturage ati “Biterwa n’abazubaka kuko si twe tuzubaka. Ni abaza kuzubaka bakazubaka bari kuzineneka ubusabusa, bari kwikizakiza ntibazikomeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo avuga ko ibiza bikunze kwibasira izi nzu biterwa n’uko zubatswe mu buryo bw’umuganda ndetse amatafari atumye neza.
Ati “Twagiye tuzubaka muri ya periode y’imvura amatafari atumye neza, ni yo mpamvu zagiye zibomoka, ariko tugenda tuzisana uko ubushobozi bugenda buboneka.”
Avuga kandi ko nk’umuturage uba mu nzu iherutse kwangirika bikabije, yabaye acumbikiwe na mugenzi we kugira ngo iye ibanze isanwe.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10