Ruvamwabo Bosco aravuga ko amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri none ngo yabuze ubufasha bumugeza kwa muganga kuko ibyo yaratunze yabimaze yivuza none arifuza ko umugiranza wese yamufasha.
Ruvamwabo Bosco ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 yatewe no kuribwa n’umusundwe. Uyu mugabo avuga yivuje iyimyaka yose uko ari 26 ariko igisebe cyanze gukira ku buryo cyahindutsemo uburwayi bwa kanseri nk’uko abaganga baherutse kubimubwira.
Uburwayi bwa Ruvamwabo Bosco avuga ko nta bushobozi afite bwo kubwivuza
Ruvamwabo avuga ko nyuma yo kugira ubu burwayi umugore yamutaye agatwara n’abana babyaranye kandi ngo ubuyagurishije ibyo yari atunze byose bityo atakigira n’aho kuba none ubu akana yifuza ko yafashwa n’umugiraneza wese akabona uko ajya kwivuza i Butaro aho yoherejwe ariko akabura ubushobozi bwo kumugezayo.
Agaruka ku burwayi bwe, Ruvamwabo yagize ati” Iki gisebe nkimparanye imyaka 26. Nagitewe n’umusundwe wandiriye mu mugezi nkiri muto, kikajya gikira imyaka itanu yashira kikagaruka gutyo gutyo… nkivuza ariko kikanga gukira. Nyuma mu gihe cyashize nibwo nagiye kwivuza bambwira ko ari kanseri ndwaye. Kuva ubwo bambwira ko najya kwivuza i Butaro kuko ariho bafite ububasha bwo kumvura ariko nabuze ubushobozi. Ubu ibyo nari ntunze byose narabigurishije ngo nivuze ariko gukira byaranze ubu rero ndifuza uwamfasha wese nkajya kwivuza byibura ibihumbi magana atatu byamfasha”
Ruvamwabo avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 byaje kumuviramo kanseri
Avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge atuyemo ariko ngo bamusubije ko atari uwo gufashwa.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bubivugaho, ntabwo batwitabye ku murongo wa telefoni.
Ruvamwabo Bosco usaba uwaba afite ubushobozi wese kumufasha kubera kanseri yatewe n’igisebe amaranye imyaka 26, avuga ko ubuyobozi bukwiye no kumuhindurira icyiciro kuko ubu ari mucyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi ubuyobozi bukaba bwaranze kugihindura mu gihe ngo ari bwo byari kumworohera kubona ubufasha.
Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio &TV10