Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko begerejwe idamu y’amazi, ariko ko banakeneye imashini zabafasha kuhira.

Aba bahinzi bo mu mu Mirenge ya Nzige, Mwulire na Gahengeri, basanzwe bahinga bahinga ku buso bwatunganijwe mu gishanga cya Nyirabidibiri.

Bavuga ko bakenera kuba bakoresha moteri zuhira imyaka bikababera imbogamizi kuko bakoresha arozwari, ku buryo baramutse babonye moteri mu buryo bwa Nkunganire, byafasha kongera umusaruro.

Uwamahoro Aline ati “Amazi aba ahari ariko bisaba motari yo kuyakurura mu mirima hariya hegereye kanari (Canal) kugira ngo azamuke mu mirima yose.”

Twahirwa Olivier na we yagize ati “Tugira ikibazo cyo kuhageza amazi bitewe nuko amazi ari hasi mu matiyo atabasha kuzamuka ngo agere hano. Noneho kuhuhira ugasanga ni ikibazo kitugoye ariko turamutse tubonye moteri byatworohere, kubera ko habaho nkunganire ya Leta icyo byadusaba cyose kijyanye n’ibyo twashora ngo Leta itwunganire byaba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ku bufatanye n’umushinga SAIP bagiye gushaka uburyo begera aba bahinzi kugira ngo ikibazo cyabo gishakirwe umuti.

Ati “Ubu dufite ibijyanye na nkunganire ijyanye no kuhira irimo ibice bibiri abuhira ku buso buto bashobora gukenera turiya tumoteri dutoya ndetse n’abakenera kuhira ku buso bunini na bo turabafsha tunakoresha solar panel na moteri izamura amazi ikayageza kure. Nababwira ko turigufatanya na SAIP nabo turimo turabafasha muri ubwo buryo kugira ngo bashobore kuhira ku buso bunini.”

Aba bahinzi bavuga ko baramutse bunganiwe bagahabwa moteri byakongera amahirwe mu musaruro biteze muri iki gihembwe cy’ihinga B, bikanabafasha kwinjiza agatubutse.

Amazi yo ngo barayegerejwe ariko nta moteri
Bavuga ko babonye moteri ibintu byaba byiza kurushaho

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + nine =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya kuri Prince Kid wakatiwe imyaka itanu ntaboneke ngo ahite afungwa

Next Post

Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.