Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana baravuga ko amapoto y’ibiti bakoresha ataramba kuko aba adakomeye, kandi ko badahwema kubimenyesha REG, mu gihe iki kigo kivuga ko kitabizi.
Aba baturage bavuga ko kugira ngo bahabwe amashanyarazi, bibasaba kwirwanaho bagashaka uduti tw’amapoto twatuma amashanyarazi abageraho, ariko bagaragaza ko no ku mapoto bafatiraho ari ku biti ngo bidashobora kumara umwaka bitaragwa bitewe n’umuswa.
Bahuriza ku kuba badahwema gusaba ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu REG, kugira icyo gikora kuri ibi bibazo, ariko ko cyabimye amatwi.
Kayijuka Leopord wo muri aka Kagari yagize “Dufite amapoto ariya y’ibiti ya pirate. buhita busaza ako kanya, nta mwaka bumara, buhita bubora hakazamo umuswa.”
Undi witwa Nzabonimpa Cyprien avuga ko badahwema kwiyambaza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ariko ntihagire igikorwa.
Ati “Wahamagara ababishinzwe kugira ngo bazakugereho cyahirimye bikaba ikibazo.”
Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Innocent Karinganire yabwiye RADIOTV10 ko ubusanzwe iyo abaturage bafite ikibazo, bahamagara ubuyobozi ariko ko bitabayeho.
Ati “Ntabwo tukizi, twe twabireba. Iyo hari ikibazo baraduhamagara tukaza tukabikemura ariko ubwo turajyayo turebe.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka ku bakenera gukurura amashanyarari bakayanyuza mu myaka y’abaturage bigakurura intonganya hagati ya nyiri umurima n’ukurura amashayanayara.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
Ubwo se bitanye bamwana gute? Izi title zanyu nazo!!!!