Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Manyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko umuturanyi wabo wapfushije umugabo we na we agahita yitaba Imana, yazutse nyuma yuko abanyamasengesho bashyize amavi hasi bakamusengera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Gishike mu Kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, haramukiye inkuru y’ibyishimo ariko y’amayobera yuko Murebwayire Christine wari wabitswe ko yitabye Imana, yazutse.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yahise anyarukira muri aka gace, abaturage baho bamusanganiza iyi nkuru nziza.
Aba baturanyi b’uyu mugore, bavuga ko ku wa Mbere tariki 01 Kanama uyu mubyeyi yari yashyinguye umugabo we witabye Imana mu buryo bw’amarabira.
Bavuga ko nyuma y’umunsi umwe na we yaje kwitaba Imana, ndetse inkuru igasakara ko uyu mugore na we yashizemo umwuka, bigatuma hacika igikuba cy’uburyo aba bashakanye bombi basa nk’abapfiriye rimwe kandi bombi bapfuye n’impfu zidasobanutse.
Umwe ati “Byahise biteza ikibazo gikomeye mu baturage, bati ‘ukuntu abantu bahita bapfa mu rugo rumwe, bakava gushyingura bahita bajya gushyingura undi’ ni bwo abantu bahise bagira ikibazo gikomeye ariko ku bw’Imana yongeye guhembuka.”
Undi muturage avuga ko uyu mugore yazutse nyuma y’amasaha atanu bamubitse, ati “Rwose twari twarize kuko ni umubyeyi wacu n’uwagiye ejo ni umubyeyi wacu.”
Uwabonye uyu mubyeyi yemeza ko yari yashizemo umwuka, ati “Amenyo yari yafatanye, intoki zinaraye, amaguru yarambije ariko yazutse n’ubu aricaye tuje kumusura ubwa kabiri.”
Uyu mugore wagaragara nk’utaramera neza, yabwiye RADIOTV10 ko ibyo kuba yari yapfuye atabizi ahubwo ko na we yabibwiwe n’abari bamuriho.
Ati “Nanjye ntabwo mbizi. Nari ndyamye ejo bahambye umusaza [umugabo we] ndaryama n’abari bantabaye twari turyamanye ni bo babashije kumbona, babonye ko ibintu byakomeye bahagamagara musaza wanjye ‘bati nimutabare na wa mukecuru na we arapfuye’ ubwo bahita bahamagara abanyamasengesho baransengera. Aho mpembukiye mbona ndi kumwe n’abakristu barimo basenga”
Avuga ko inshuti n’abavandimwe bari bagarutse gutabara, ati “N’uyu mwana yavuye i Rwamagana aje gushyingura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyaga, Mukashyaka Chantal avuga ko uyu mukecuru atari yapfuye nkuko bivugwa ahubwo ko yari yagiye muri Coma kubera agahinda ko kuba yarapfushije umugabo we.
Ati “Umugabo we yarapfuye, umugore we ananirwa kubyakira kwa kundi umuntu ashobora kugira shock ajya muri Coma, uyu munsi rero yayivuyemo, ntabwo ari ugupfu.”
Uyu mubyeyi wari wabitswe ko yapfuye, ubu ari kwitabwaho ndetse anaganirizwa n’inshuti n’abavandimwe kuko yagaragazaga ko ataramererwa neza.
RADIOTV10