Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa ntiwongere gucanirwa, kandi amatara yawo yarashyizweho, ibintu bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo n’ubujura bwo kwamburwa telefone.
Ni umuhanda wa kaburimbo w’ikirometero 1.82, uturuka ku ishuri rya St Aloys–Nyagasenyi ugahinguka munsi ya Gare ya Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro. Abawukoresha n’abawuturiye bavuga ko kuva uyu muhanda wakorwa, amatara yo ku muhanda yacanwe rimwe gusa ntiyongera kwaka, bigatuma bagenda bikanga abajura babashikuza amaterefone. Icyo aba bose bahurizaho ni uko uyu muhanda wacanirwa.
Uwitwa Nzamurambaho Emmanuel ati: “Twabonye bayashinga, yacanye rimwe, nabwo ni iminota mike, ntiyongera kwaka.”
Undi witwa Musoni Fils ati: “Inshuro nyinshi abadamu bakorera mu mujyi banyura muri uyu muhanda ni bo bakunda kwiyongoza cyane, bakabambura amaterefone. Amatara acanye ntitwibwa.”
Avugana na Radio10 na TV10 ku murongo wa terefone, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) Ishami rya Rwamagana, Marcel Habimana, yavuze ko hari ibitarakorwa na rwiyemezamirimo wawukoze kugira ngo ucanirwe, ariko ko mu kwezi kumwe byaba byarangiye.
Ati: “Uriya muhanda ni mushya. Umuhanda urangiye hagiyeho fazi yo kuwucanira, ariko rwiyemezamirimo wawutsindiye hari ibyo ataratunganya. Yasabwe kubitunganya, namara kubitunganya tuzawucanira. Si ikibazo cyo kuvuga ngo hari pane irimo, ahubwo rwiyemezamirimo aracyaramurika ibikorwa yakoze. Ibyo asabwa si ikintu kinini, ntabwo ari ibintu byakabaye birenza ukwezi atararangiza imirimo.”
Ni umuhanda wakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025, ugamije gufasha abatuye umujyi wa Rwamagana kwimakaza isuku no koroshya urujya n’uruza. Abaturage bakavuga ko igihe waba ucaniwe byakongera urujya n’uruza mu masaha y’umugoroba ndetse bikabarinda kuwunyuramo bikanga abajura.





Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









