Umugore wari umaze iminsi itatu yimukiye mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, ariko intandaro ikaba ikomeje kuba amayobera kuko uyu muryango wari ubanye neza.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buseke mu Kagari ka Bishenyi muri uyu Murenge wa Mwulire, aho nyakwigendera Nyiranizeyimana Claudine wari warashakanye na Biserukande Edouard, bamusanze mu ijoro ryo ku wa Kane yitabye Imana, nyuma yuko bari babanje kumura.
Inzu bari batuyemo muri aka gace, bari bayimazemo iminsi itatu dore ko bari baherutse kwimuka bava mu Karere ka Bugesera, ariko aha bimukiye n’ubundi bigeze kuhatura.
Ntawutayavugwa Jean Baptiste wo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko ubwo bamubonaga yapfuye, yari yiriwe amushaka yamubuze umunsi wose.
Ati “Ku buryo nagize amakenga, ndagenda ndavuga nti reka njye gufungura nsanga umuntu yapfuye kuko no mu Mudugudu yenda ngo barashwanye cyangwa iki…”
Uyu muturage avuga ko ahabonetse nyakwigendera yapfuye, hanagaragaye isuka bikekwa ko ari yo yakoreshejwe n’umugabo we mu kumwica.
Gusa abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko na bo batunguwe n’ibi byabaye, kuko nta makimbirane bari basanzwe bazi muri uyu muryango ku buryo bakeka ko ari yo ntandaro yo kuba uyu mugabo yishe umugore we.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muturage, avuga ko ibi bibaye nyuma y’igihe gito hari ibindi bisa nkabyo bibaye muri aka gace.
Gusa we avuga ko uyu muryango ushobora kuba wari ufitanye ikibazo, kikaba kitari cyakamenyekana kuko bari bamaze iminsi micye bimukiye muri aka gace.
Ati “Kuba rero umufasha we yamwishe agacaho akagenda akanabura, ku ruhande rumwe ni ibigaragaza ko n’aho baturutse bari babanye nabi yenda ayo makuru ni yo tutari dufite bihagije twari kujya kubikumira ariko ntabwo bari babanye neza ni na yo mpamvu byabaye hagashira iminsi ari nta muntu ubizi.”
Ni mu gihe Beserukande Edouard ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we, akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano zahise zinatangira gukora iperereza ku cyaba cyatumye amwivugana.
RADIOTV10