Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we

radiotv10by radiotv10
21/12/2024
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wari umaze iminsi itatu yimukiye mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, ariko intandaro ikaba ikomeje kuba amayobera kuko uyu muryango wari ubanye neza.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buseke mu Kagari ka Bishenyi muri uyu Murenge wa Mwulire, aho nyakwigendera Nyiranizeyimana Claudine wari warashakanye na Biserukande Edouard, bamusanze mu ijoro ryo ku wa Kane yitabye Imana, nyuma yuko bari babanje kumura.

Inzu bari batuyemo muri aka gace, bari bayimazemo iminsi itatu dore ko bari baherutse kwimuka bava mu Karere ka Bugesera, ariko aha bimukiye n’ubundi bigeze kuhatura.

Ntawutayavugwa Jean Baptiste wo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko ubwo bamubonaga yapfuye, yari yiriwe amushaka yamubuze umunsi wose.

Ati “Ku buryo nagize amakenga, ndagenda ndavuga nti reka njye gufungura nsanga umuntu yapfuye kuko no mu Mudugudu yenda ngo barashwanye cyangwa iki…”

Uyu muturage avuga ko ahabonetse nyakwigendera yapfuye, hanagaragaye isuka bikekwa ko ari yo yakoreshejwe n’umugabo we mu kumwica.

Gusa abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko na bo batunguwe n’ibi byabaye, kuko nta makimbirane bari basanzwe bazi muri uyu muryango ku buryo bakeka ko ari yo ntandaro yo kuba uyu mugabo yishe umugore we.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muturage, avuga ko ibi bibaye nyuma y’igihe gito hari ibindi bisa nkabyo bibaye muri aka gace.

Gusa we avuga ko uyu muryango ushobora kuba wari ufitanye ikibazo, kikaba kitari cyakamenyekana kuko bari bamaze iminsi micye bimukiye muri aka gace.

Ati “Kuba rero umufasha we yamwishe agacaho akagenda akanabura, ku ruhande rumwe ni ibigaragaza ko n’aho baturutse bari babanye nabi yenda ayo makuru ni yo tutari dufite bihagije twari kujya kubikumira ariko ntabwo bari babanye neza ni na yo mpamvu byabaye hagashira iminsi ari nta muntu ubizi.”

Ni mu gihe Beserukande Edouard ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we, akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano zahise zinatangira gukora iperereza ku cyaba cyatumye amwivugana.

Iyi nzu bari bayimazemo iminsi micye
Abaturanyi batunguwe n’ibi byabaye
Bavuga ko nyakwigendera bari biriwe bamushaka bamubuze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Menya impinduka zakozwe mu Nzego Nkuru zirimo iz’abayobozi batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Umugore w’i Huye ukurikiranyweho guha ibihano biremereye umwana we yasobanuye icyabimuteye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Umugore w’i Huye ukurikiranyweho guha ibihano biremereye umwana we yasobanuye icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.