Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka y’umutekano, bakavuga ko batumya uko basabwa kugurira Leta igikoresho kandi batayirusha amikoro.
Amakuru yuko buri rugo rwo mu Murenge wa Kigabiro rwasabwe gutanga umusanzu, bamwe mu baturage bavuga ko bayamenyeye mu Nteko z’Abaturage kandi ko nta bushobozi bafite bwo gutanga ayo mafaranga.
Bamwe bavuga ko batarusha ubushobozi Leta ku buryo bayigurira imodoka kandi ngo si byo bikenewe cyane kuko hari ibikenerwa kwishyura na byo ngo biba bibagoye.
Umwe utifuje ko amazina ye amenyekana, yavuze ko buri rugo rwasabwe kwishyura 5 000 Frw, ariko ko hari ab’amikoro macye ku buryo ayo mafaranga batayabona.
Ati “Niba ndya mvuye guca incuro hanze nzakorera cya gihumbi ngitahane mburare? Tukibaza turi Leta ifite imodoka nke ku buryo bajya mu baturage buri muturage n’Ibihumbi Bitanu! Byaratuyobeye.”
Ryumugabe Emmanuel na we yagize ati “Ntabwo ari yo [imodoka] ikenewe cyane, kuko hari ibindi by’imbogamizi tugenda duhura na byo, kwishyura Mituweri, umusanzu w’mutekano birahari …”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc avuga ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka y’Umurenge y’Umutekano cyavuye mu Nama Njyanama y’Umurenge ariko kandi ko amafaranga atazatangwa na buri rugo ahubwo ko azatangwa n’urugo rufite ubushobozi.
Ati “Ni igitekerezo cy’inana Njyanama ariko kandi kikaba igitekerezo cy’abaturage nyuma yo kubona bafite irondo ry’umwuga rikora neza kandi rinahemberwa igihe, barabitekereza bati tubaye dufite n’imodoka yunganira iri rondo ry’umwuga byakomeza kudufasha mu mutekano.”
Nubwo Umurenge uvuga ko byaturutse mu bitekerezo by’abaturage ku mikorere myizay’irondo, amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana yo aremeza ko byatewe n’ubujura bwakomejeje kujujubya ababaturage.
Umuyobozi w’Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Rero inama Njyanama y’Umurenge iraterana ku busabe bw’abo baturage benshi bavugaga ko ikibazo ko ari cyo babona cyafasha, Umurenge w’umujyi wa Kigabiro ibijyanye n’umutekano inama Njyanama iza kwemeza ko buri rugo rwagira umusanzu rutanga hakazagurwamo imodoka izajya ifasha mu kuzenguruka hose.”
Ni icymezo bamwe mu baturage babona ko kibabanganiye mu igenamigambi ryabo mu gihe hari izindi serivisi zibasaba amafaranga na yo ngo biba bigoranye kuyabona.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10