Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda Day iragarutse: Abanyarwanda baba hanze bagiye kongera kuganira imbonankubone n’Abayobozi b’Igihugu cyabo

radiotv10by radiotv10
27/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda Day iragarutse: Abanyarwanda baba hanze bagiye kongera kuganira imbonankubone n’Abayobozi b’Igihugu cyabo
Share on FacebookShare on Twitter

Inama izwi nka ‘Rwanda Day’ ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga ikanakurikirwa n’abari imbere mu Gihugu n’abandi ku Isi hose yaherukaga kuba muri 2019, igiye kongera kuba, ikaba iteganyijwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2024, muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi Nama imaze kuba inshuro 10, isanzwe ihuriza hamwe Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu Rwanda, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo by’uburyo u Rwanda rwakomeza gutera imbere bigizwemo uruhare na buri wese.

Rwanda Day yagize uruhare runini mu kongera kwibutsa Abanyarwanda baba mu mahanga, uruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu cyabibarutse, aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bafashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kurushoramo imari cyangwa kurukororera kubera yo.

Rwanda Day izaba mu ntangiro za Gashyantare 2023, ku itariki ya 02 ndetse n’iya 03, ikazabera mu Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu kizaberamo ‘Rwanda Day’, Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yararitse Abanyarwanda baba mu Bihugu bituranye na USA kuzitabira iyi Nama, bakungurana ibitekerezo ku cyakomeza guteza u Rwanda Imbere.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabitangaje mu biganiro byiswe ‘Rwanda Youth Convention’ byahuje urubyiruko muri Canada mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Iyi nama yaherukaga kubera i Burayi, i Bonn mu Budage mu mpera za Kanama 2019, aho Perezida Paul Kagame yari yasabye Abanyarwanda kwima amatwi abari batangiye kunenga iki gikorwa, ababwira ko kuba Abanyarwanda bahura muri ubu buryo bagamije kuzamura Igihugu cyababyaye, nta kinegu kirimo.

Icyo gihe kandi Rwanda Day yari yabereye mu Budage nyuma y’uko iyari yabanje yari yabaye muri Kamena 2017 mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day yakunze kubera muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko ku nshuro ya mbere yiswe Rwanda Day yabereye i Chicago muri Kanama 2011.

Yabereye muri Leta Zinyuranye muri USA, nka Massachusetts ndetse no muri Georgia mu Mujyi wa Atlanta, i California mu Mujyi wa San Francisco.

Rwanda Day yabereye no mu mijyi inyuranye mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi n’i Toronto muri Canada.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − two =

Previous Post

Hari abageze kuri miliyoni 80Frw: Umusanzu utangwa n’abaririmbyi muri Korali ubagarukira ute?

Next Post

Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.