Rwanda: Uko byagenze ngo urusengero rw’Itorero rimwe rugwe runasige inkuru y’akababaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bane bagwiriwe n’urusengero rw’Itorero rya ADEPR rwari ruherereye mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka y’urusengero rwaguye, yabaye kuri uyu wa Kabiri, ubwo hakorwaga ibikorwa byo kurukuraho isakaro ngo rusenywe, ubundi hazubakwe urundi rushya.

Izindi Nkuru

Uru rusengero rwari ruherereye mu Mudugudu wa Rubariro mu Kagari ka Juru, rwagwiriye abantu bane bari muri ibi bikorwa byo kurusenya, barimo abasanzwe ari abafundi.

Gusenya uru rusengero byari byasabwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko babonaga ko rushaje cyane, bigaragara ko rwashoboraga gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ikirindwaga ni cyo cyanabaye, kuko muri abo bantu bane rwagwiriye, umwe yitabye Imana, abandi bagakomereka barimo n’uwakomeretse bikabije.

Rukeribuga Joseph uyobora Umurenge wa Gahini, yagize ati Uko bakuragaho amabati rero ibikuta birahanuka birabagwira, umwe yitaba Imana.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’uko uru rusengero ruguye, inzego z’ibanze n’abaturage bihutiye kuhagera, bagakura ibikuta byari byagwiriye abo bariho barusenya, ari na bwo abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gahini.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru